Ni ku nshuro ya karindwi Kigali Fashion Week ibaye nyuma y’izabaye mu myaka itandatu ishize. Ibirori by'uyu mwaka byabaye mu minsi itatu, byerekaniwemo imodoka, imyambaro isanzwe n'itamenyerewe ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye bigaragaza umwihariko n'intera ibijyanye no kumurika imideli bimaze kugeraho mu Rwanda.
Ibirori bisoza byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 27 Gicurasi 2017, byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo abanyamahanga n'abayobozi mu nzengo nkuru z’igihugu na Minisitiri w'Imicungire y'Ibiza n'Impunzi, Seraphine Mukantabana wari waje gushyigikira iki gikorwa.
Imyiyereko y'abanyamideli n'imyambarire yagaragaye muri Kigali Fashion Week byanyuze benshi mu bitabiriye, hashimwa cyane uburyo u Rwanda rugeze ku ntera yo kugirana imikoranire n'abatunganya imideli bakomeye baturuka mu bihugu byo hanze.
Uwitwa Gatesi Yvette uri mu bitabiriye ibi birori waganiriye na IGIHE, yagize ati "Ibirori nabikunze cyane njye nabonye imyambaro ihebuje ku buryo nanjye nifuza kuyambara. Ikindi nishimiye kubona ni abakora imideli bo hanze baza bakambika abamurika imideli bo mu Rwanda.
Ibi birori byari biyobowe n'umushyushyarugamba Makeda Mahedeo byagaragayemo imyiyereko y'abamurika imideli bagera kuri 60 bambitswe n'abayikora 15 barimo n'abaturutse hanze y'u Rwanda barindwi. Kigali Fashion Week y'uyu mwaka yitabiriwe n'abakora imyuga ijyanye n'imideli bo mu bihugu nka Cameroun, Sudani, Kenya, Uganda, u Buhinde, Nigeria, u Bwongereza, u Bubiligi, Afurika y’Epfo, Ethiopia, u Buyapani, u Burundi n’ahandi.
Inzu z'imideli zirimo 'Delphine House of Fashion', 'Tanga Designs', 'Christa Bella', 'Hakym Reagan', 'Lupita Collection', 'Cynthia Rupari', 'Patrick Inkanda', 'Fathia' ni zimwe mu zerekanye imyambaro zikora muri ibi birori byatangijwe bwa mbere mu Rwanda mu 2011 bifite intego yo kuzamura abanyamideli.




































Loading comments...
Tanga igitekerezo