Icyo buri wese akwiye kumenya ni abantu duteye mu buryo butandukanye, ndahamya neza ko icyo ikintu wari ukizi ariko ushobora kuba wibaza aho bihuriye n’imyambarire ariko igisubizo si ikindi ahubwo ni uko buri wese akwiye kwambara imyenda ijyanye n’uwo ariwe aho kwambara ijyanye n’ibigezweho.
Abantu benshi bakunze gukora amakosa atababarirwa mu myambarire aho babona umwenda mushya wambawe n’ikirangirire mu ndirimbo runaka cyangwa umuhanzi bakunda yashyize hanze urukweto runaka bakajya kurugura bakiyibagiza ko ibibereye abo bantu bo hari igihe bitababera.
Urugero rw’imiterere y’umugabo
Umusore w’imyaka 24 ukora imyitozo ngororamubiri buri umunsi, ujya mu mbyumba byabugenewe agaterura ibiremereye (Gym) ntazagira umubiri umwe nk’umugabo ufite imyaka 62 uhora wicaye mu biro aho amara amasaha arenze umunani buri umunsi.

Bitewe n’uko imibiri yabo idateye kimwe nta nubwo bakwiye kwambara kimwe ahubwo buri wese akwiriye kureba imyambaro ijyanye n’imiterere ye mbere y’uko areba igezweho cyangwa se ifite amabara akunda.
Irindi banga ni uko buri wese akwiriye kumenya umubiri we neza ndetse akamenya icyamubera n’ikitamubera bityo mu ihitamo ry’umwambaro ari bwambare akagendera ku mwenda umwerekana uko yifuza kugaragara.
Mu inkuru zacu zitaha tuzakomeza kwiyungura ubumenyi mu byerekeye imyambarire n’ibigendanye nayo ku buryo tubikurikije twazajya dutambukana umucyo aho tunyuze hose ariko mwibuke kandi muzirikane ihame twarebeye hamwe kandi ntimukibagirwe ko tugomba kwambara ibijyanye n’imiterere yacu aho kwambara ibigezweho.







Loading comments...
Tanga igitekerezo