– Ku mugoroba wo kuwa 27 Nzeri 2014, i Kigali habereye igitaramo cyerekana imyambarire y’abari n’abategarugori mu Rwanda kuva mbere y’umwaduko w’abazungu kugeza ubu.
– Umwana ugikina ku irembo ry’iwabo yambaraga ate?
– Umukobwa nyamwari n’inkumi z’amasoni bambaraga ishabure bakirinda gusamara ku gasozi na basaza babo bakirinda kubendereza nk’uko babaga baratojwe.
– Aho imyenda yadukiye, Abanyarwanda bahisemo ibibubahisha
– Uzi inkumi yo hambere yabaga irangije amashuri yisumbuye i Save, Byimana n’ahandi?
– Umugeni yarimbaga ate iyo yabaga agiye kurongorwa?
– Kuva ku ishabure n’inkanda kugeza ku mishanana, rumbiae, baratintugu, rukenyambavu, nta mwenda wasizwe inyuma.
– Byose byari bigamije kwerekana uko Umunyarwandakazi yakwambara neza ntibimugayishe.
"Mbega gukumbuzwa u Rwanda rwo hembere!" Iyi yari intero ya benshi mu bitabiriye igitaramo cyabaye bwa mbere mu Rwanda, igitaramo cyerekana imyambaro y’Umunyarwandakazi wo hambere kugeza ubu.
Iki gitaramo cyateguwe n’ababyeyi bibumbiye mu itsinda bise ‘Ijuru ry’umucyo’, cyabereye mu nzu mberabyombi y’ishuri rya IPRC Kigali riri mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, cyaranzwe no gushimisha abakitabiriye kuva cyatangira kugeza ku musozo.
Ijuru ry’Umucyo, ni igitaramo cyari kigamije kwereka abakobwa, abagore n’abakecuru uko Umunyarwandakazi akwiye kwambara afatiye ku rugero rw’imyambarire yo hambere, abagiteguye bakaba basobanuye impamvu yatumye bibanda ku myambaro y’abagore gusa.
Mu ijambo rye, ubwo iki gitaramo cyatangiraga, umuyobozi w’Ijuru ry’Umucyo Kayitesi Therese akaba yabanje kubisobanura neza agira ati {“Turaganira ku bana b’abakobwa kuko nibo shingiro ry’urugo, nibo shingiro ry’umuryango”.}
Mu Kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo iki gitaramo cyari gihumuje, Kayitesi yavuze ko bamaze gufata ingamba zihoraho zo kwigisha abakiri bato ibijyanye n’umuco haba mu bitaramo no kubaganiriza babagira inama, ndetse avuga ko ubutaha bazerekana n’uko abagabo nabo bakwiye kwitwara.
Yagize ati “Ni ziriya ntego dufite, ntabwo twizeraga ko abantu bazabikunda gutya, ubu rero biduteye imbaraga no kuzakomeza kuko tugomba gukomeza gufasha abana niyo ntego twihaye, hari intego dufite yo gukomeza gufasha urubyiruko turugira inama, ari abagiye kubaka, ari abubatse batangiye kugira ibibazo twababwira uko babyitwaramo, kuko kwihangana ni ikintu gikomeye kitabonwa na buri muntu [..] uko tungana uku tukaba tutarasenya, ni ukuvuga ko tubifitemo uburambe…”
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu b'ingeri zose ariko biganjemo abakuze, cyanagaragayemo umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage wanemereye Ijuru ry’Umucyo kuzajya batizwa inzu yo gukoreramo ibitaramo nk’ibi.
Mayor Ndamage yanashimiye cyane Ijuru ry’Umucyo asaba ko abantu bose bagira ibikorwa bifasha u Rwanda kubumbatira umuco kuko ari mwiza.
Yagize ati “Ndashimira aba babyeyi, ndashimira Ijuru ry’Umucyo, baracyeye koko, ni abantu bacyeye, bafite ibitekerezo bicyeye, wamugani bishobora no kukujyana mu ijuru "
Uyu muyobozi yakomeje ashimira abatekereje iki gitaramo kuko gifite ibyo cyubaka binyuranye n'amateka yo hambere aho ibisa n'umuco byari byafatwaga nk'ibizira kubera ivanguramoko.
Yagize ati "Iyo ubonye ibintu nk’ibi, bikwibutsa amateka mabi igihugu cyanyuzemo agatuma umuco nk’uyu mwiza twabonye ukendera. Hari igihe leta zabayeho zitifuzaga no kuwugaragaza, kwerekana imyambarire, kwerekana imbyino, ingendo, kwivuga gutebya n'ibindi bakavuga ngo bifitanye isano n’ubwoko bari barahimbye, ugasanga umuntu asigaye yanga inka ngo ifitanye isano n’ubwoko"
Akomeza agira ati "Umuco wagiye utakara buhoro buhoro, tuwufate tuwugarure by’umwihariko kandi mumfashe gushimira Perezida Paul Kagame watumye twongera kugarura umuco mu gihugu. Turashimira Ijuru ry’Umucyo, ni abantu bafite umucyo, kandi umuco wacu twabonye tuzakomeze kuwubumbatira kandi natwe tuzakomeza no kubaba hafi kugira ngo ibyo mwatangiye bizagire akamaro hose.”
Umuhanzi Mariya Yohana wagaragaye muri iki gitaramo nk’uwaje kwihera ijisho, na we yatangarije IGIHE ko yanyuzwe n’iki gitaramo anashima uburyo cyateguwemo.
Yagize ati “Mbese ugira ngo umuntu afite uko yabivuga? Byashimishije abantu bose baje, ni ubwa mbere iki gitaramo kibayeho, kandi n’abagiteguye bafite ubuhanga, barasa n’abatwibukije ibya kera kuva cyera nk’uko babivuze mbere y’umwaduko w’abazungu [… ] mureke dukomeze ibi bintu tubyereke abana bizatuma barushaho kwiyubahisha.”
Iki gitaramo cyanagaragayemo abahanzi cyasusurukijwe n’itorero Indahemuka, Sophie Nzayisenga, Umucuranzi w’inanga witwa Ndayambaje hamwe n’umwirongi wa Mpayimana Jean Claude.
Mu mafoto…














































Kanda hano urebe amafoto menshi yo muri iki gitaramo
{ Amafoto: Faustin Nkurunziza }




Loading comments...
Tanga igitekerezo