{Umuhanzi w'imyambaro y'ubugeni (art) n'isanzwe w’Umunyarwanda Dady de Maximo yerekanye ko mu Rwanda hari ibyiza byinshi wahamenyera mu imurikamideli rya "Africa Fashion Reception 2nd Edition", ryabereye i Paris mu Bufaransa kuwa 25 Ukwakira 2014.}
Ni inshuro ya kabiri Dady de Maximo yitabiriye iri murikamideli kuko no mu 2013 nabwo yaserukiyemo u Rwanda.
Aha Dady de Maximo yamuritse imyambaro ye mishya aheruka gukora yise “Dady de Maximo’s 2014 If The Sea Could Talk”.

Kuri iyi nshuro, iri murikamideli ryari rifite insanganyamatsiko igira iti "Afurika ni inganzo nshya y'imideli ku Isi", aho abanyamideli basabwaga kuba isoko y'urumuri hose ku Isi.
Iri murikamideli ryari ryitabiriwe n’ibihugu byinshi birimo Angola, Botswana, Benin, Cameroon, Cape Verde, Congo, Cote D’Ivoire, Egypt, Ethiopia, Gabon, Ghana, Guinea, Mali, Malawi, Morocco, Namibia, Nigeria, Afurika y’Epfo, Sierra Leone, Tanzania, Togo, Uganda, Zambia n’u Rwanda.
Mu bari bitabiriye ibi birori, harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacques Kabale.
Dady de Maximo yatoranyijwe na sosiyete yitwa Legendary Gold Limited ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga w’Imideli (World Fashion Organisation) akuwe mu bandi Banyarwanda bamurika imideli bari basabye kuryitabira.
Uretse Africa Fashion Reception 2nd Edition, muri uku kwezi ku ma tariki ya 10 Ukwakira, Dady de Maximo yanaserukiye u Rwanda mu imurikamideri ryitwa “Côté Mode 97-1 Guadeloupe FWI” yari irimo abanyamideli baturutse imihanda yose.
Abo ni Sabine de Brumes (u Bubiligi/u Bufaransa), Hayati Chayehoi (Ibirwa bya Comores/u Bufaransa), De la Sébure (Burkina Faso), Noh Nee (Cameroun/Ubudage), Julie Menuge (u Bubiligi), Nefer couture (Bénin/Togo), Fatou-Mata Aidara (Mali/Sénégal), Yordan Mihalev (Bulgariya), Adama Paris (Sénégal), Zacometi (Haïti), Elliette Lesuperbe (Guadeloupe).
Dady De Maximo amaze gukora imurikamideli mu bihugu byinshi birimo Afurika y’Epfo, Guinee Equatorial, Burkina Faso, Kenya, Uganda, Burundi, RDC, Cameroun, u Bufaransa n’ahandi.
Uko byari byifashe mu mafoto, muri Africa Fashion Reception:














Andi mafoto yo muri Ethno Tendance Fashion weekend yo mu Bubiligi








Loading comments...
Tanga igitekerezo