Uyu mugabo w’imyaka 40 yarize amarira y’ibyishimo umukino urangiye, ubwo bagenzi be bamwirundagaho bamushimira uko yari amaze kwitwara imbere ya Espagne, igihugu cyari cyinjiye muri uwo mukino gifatwa nk’ikigihangange.

Cap-Vert yamaze igice kinini cy’umukino iri ku gitutu cya Espagne, ariko igihe cyose abakinnyi bayo bacaga mu bwugarizi, Vozinha yababereye ibamba. Yakoze ibikorwa bikomeye byo gukuramo imipira yashoboraga kuvamo ibitego, cyane cyane mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, ubwo yakuragamo imipira ya Ferran Torres, Pedri na Aymeric Laporte.

Uko yitwaye byatumye atorwa nk’umukinnyi wahize abandi muri uwo mukino, bituma izina rye ritangira kuvugwa cyane ku Isi.

Vozinha asanzwe akinira Chaves, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal. Nubwo Igikombe cy’Isi ari cyo kibuga gikomeye kurusha ibindi amaze kugaragaraho, yatangiriye umupira w’amaguru iwabo muri Cap-Vert mu ikipe ya Batuque FC, mbere yo kujya muri CS Mindelense.

Mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, yanyuze mu makipe atandukanye yo muri Afurika n’u Burayi, arimo Progresso yo muri Angola, Zimbru Chisinau yo muri Moldova, Gil Vicente yo muri Portugal, AEL Limassol yo muri Cyprus na AS Trencin yo muri Slovakia, mbere yo kugera muri Chaves.

Izina Vozinha si ryo zina rye nyakuri. Yitwa Josimar Jose Evora Dias. Iri zina ry’irihimbano yarikomoye kuri sekuru na nyirakuru bamureze igihe kinini, kuko se yari umusirikare naho nyina akora akazi gasanzwe. Mu Giporutigali, Vozinha risobanura “nyogokuru muto”.

Yavuze ko yakomeje gukoresha iri zina kuko ari ryo abantu bo muri Cap-Vert bari bamuziho. Yigeze gusobanura ko ubwo yageraga muri Angola, yasanze hari undi munyezamu witwa Josimar, ahitamo gukomeza gukoresha izina Vozinha aho kwambara umwambaro wanditseho “Josimar II”.

Nyuma y’umukino na Espagne, Vozinha yavuze ko yishimiye cyane guhagararira igihugu cye. Yagize amarangamutima yihariye kuko sekuru na nyirakuru bamureze batari bakiriho ngo babone uwo munsi, kandi ngo bakoze byinshi mu buzima bwe. Yanagaragaje agahinda ko nyina atabashije kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ikibazo cya visa no kubura amafaranga yo kuyimwishyurira.

Uko yitwaye byatumye aba icyamamare mu masaha make. Konti ye ya Instagram yazamutse iva ku bayikurikira bagera ku bihumbi 500 igera hafi kuri miliyoni eshanu nyuma y’umukino. Umukinnyi w’Umufaransa Paul Pogba na we yamushimiye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko umunyezamu wa Cap-Vert “adasanzwe”.

Kuri Cap-Vert, igihugu kiri mu bito byabashije gukina Igikombe cy’Isi, uyu mukino wabaye amateka. Kuri Vozinha, wabaye ijoro ritazibagirana, ijoro yagaragarijemo Isi ko ubunararibonye, kwihangana n’urukundo rw’igihugu bishobora guhagarara imbere y’ibihangange.

Uyu munyezamu yakuyemo imipira myinshi yari yabazwe
Nyuma y'umukino, byari ibyishimo ku bwo guhesha ishema igihugu cye