Ibi byabereye mu mukino wa Paraguay na Turkiya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ubwo Almiron wari usanzwe akinira Atlanta United, yavuganaga na Mert Muldur wa Turkiya. Mu gihe bavuganaga, Almiron yakoresheje ikiganza apfuka umunwa kugira ngo ibyo yavugaga bitumvikana cyangwa bitasomwa ku minwa.

Umusifuzi yabanje kwitabaza ikoranabuhanga rya VAR, nyuma aza gusanga Almiron koko yapfutse umunwa ari guhangana n’umukinnyi bahanganye. Yahise amwereka ikarita y’umutuku mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, icyemezo cyakurikiwe n’akavuyo hagati y’abakinnyi b’amakipe yombi.

Iri tegeko rishya ryemejwe n’Urwego mpuzamahanga rushinzwe amategeko y’umupira w’amaguru, IFAB, mu nama idasanzwe yabaye muri Mata. FIFA yahise ifata icyemezo cyo kurikoresha muri iki Gikombe cy’Isi, igamije gukumira amagambo y’ivangura, ibitutsi cyangwa indi myitwarire idakwiye ishobora kuvugwa umukinnyi apfutse umunwa kugira ngo itamenyekana.

Miguel Almiron yahawe ikarita itukura kubera gupfuka ku munwa
Ni bwo bwa mbere umukinnyi ahawe ikarita y'umutuku kubera iri kosa
Nyuma y'iyi karita itukura, abakinnyi b'amakipe yombi bashyamiranye biratinda