Ku wa 11 Nyakanga 2023 nibwo Bishop Rugagi yageze ku kibuga cy’indege muri Kenya, aho yitabiriye igiterane cyiswe "Revival Fire in Kenya" cyateguwe n’umukozi w’Imana Prophet Dr. Joseph Njuguna.

Uyu mushumba usigaye uba mu gihugu cya Canada aho afite itorero, amaze iminsi mu ngendo z’ivugabutumwa kuko yageze i Nairobi akubutse mu gihugu cya Ethiopie, aho yari yitabiriye ikindi giterane.

Iki giterane Bishop Rugagi yitabiriye muri Kenya cyateguwe n’itorero rya Shekinah Glory Tabernacle International riyobowe n’umukozi w’Imana Dr.Prophet Joseph Njuguna.

Ni igiterane giteganyijwe ku wa 14-16 Nyakanga 2023,iki kikaba kibimburiye ibyo uyu mushumba ateganya gukorera i Kigali nk'uko aherutse kubyemerera IGIHE.

Ubwo yakomozaga ku biterane ateganya gukorera mu Rwanda, yagize ati "Nibyo ndi kwitegura kuza mu Rwanda, mfite igiterane mpuzamahanga turimo gutegura, kizaba mu mpera z’umwaka. Intego yacyo narayihishuriwe, izaba ari 'Rwanda, uragenderewe izuba rirakurasiye'."

Amakuru yizewe ahari ni uko kizaba tariki 31 Ukuboza 2023, nubwo aho kizabera hataramenyekana.

Bishop Rugagi yahawe idarapo rya Kenya ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege
Bishop Rugagi yahawe idarapo rya Kenya ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege
Bishop Rugagi yahawe ikaze n'abana i Nairobi
Akigera muri Kenya, Bishop Rugagi yahawe indabyo
Imodoka nziza Bishop Rugagi yahawe ageze i Nairobi
Bishop Rugagi yari yateguriwe umutsima wo kumuha ikaze