Cyitabiriwe kandi n’abiganjemo abakirisitu ba Kiliziya Gatolika n’inshuti za Chorale de Kigali zo mu madini n’amatorero atandukanye n’abayobozi bakuru mu Rwanda.

Iki gitaramo kibaye ku nshuro ya 11 cyanyuze abacyitabiriye, bumvise indirimbo zaririmbwe n’amajwi aryoheye amatwi ya Chorale de Kigali, zirimo Abijuru Baririmba, Nduwawe na Ndakuramutsa Mubyeyi.

Izindi ndirimbo zo guhimbaza Imana zirimo Tambira Jehovah, Atawale na Wabanye natwe zaririmbwe muri iki gitaramo, zihagurutsa abacyitabiriye, bifatanya na Chorale de Kigali kuziririmba.

Abagabo bo muri Chorale de Kigali bari bayobowe n’umuhanga kuri Saxophone, Cedric Mineur, bashimishije abitabiriye iki gitaramo, ubwo babaririmbiraga mu majwi yabo yihariye n’umuziki mwiza.

Abana bo muri iyi korali na bo bahawe uyu mwanya, baririmba indirimbo z’abana zakunzwe kuva kera kugeza ubu, zirimo Lundi Matin, Frere Jacques ndetse na Bye Bye Ngona.

Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude, yashimiye abitabiriye iki gitaramo, ashimangira ko kigira uruhare rukomeye mu guhuza abantu, ateguza ko ikizaba mu 2025 kizaba cyiza kurushaho.

Hodari yagize ati “Nongeye kubasuhuza mbifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Mbere y’uko nsoza, munyemerere ko muzagaruka n’umwaka utaha. Iki gitaramo tukimaranye imyaka 11 ariko kino ni icya 12. Kigira akamaro kenshi, giha abantu ibyishimo kandi kigahuza imiryango. Iki gitaramo gihuza abemera Kirisitu.”

Perezida w’iyi korali yashimiye Leta y’u Rwanda ko yabahaye BK Arena kugira ngo iyifashishe muri iri vugabutumwa ngarukamwaka.

Arikiyepisikopi Gatolika wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yashimiye Madamu Jeannette kuba yitabiriye iki gitaramo, amwifuriza hamwe n’umuryango we Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Yagize ati “Ndifuriza umuryango wabo, ku isonga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbifuriza kuzagira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.”

Cardinal Kambanda yagaragaje akamaro k’iki gitaramo, agira ati “Iki gitaramo ni umuco umaze igihe kugira ngo dufashe abantu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, dukeza umubyeyi Bikiramariya. Ni iby’agaciro ko turi kumwe. Turagira ngo dushimire aba baririmbye uko baba babiteguye.”

Perezida w’Inama y’Abepisikopi yasobanuye ko guhura kw’abaririmbyi benshi ba Chorale de Kigali, bakaririmba amajwi atandukanye ari ikimenyetso gishimangira ubufatanye buri hagati yabo.

Cardinal Kambanda yasoje iki gitaramo n’isengesho, aho yasabye Imana ko abaturarwanda bazizihiza iminsi mikuru mu mahoro n’ibyishimo.

Chorale de Kigali yahembuye imitima y'abitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena mu karere ka Gasabo
Madamu Jeanette Kagame yari umushyitsi mukuru mu gitaramo Christmas Carols cya Chorale de Kigali
Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n'ubutumwa n'amajwi y'abaririmbyi ba Chorale de Kigali
Umuhanzi Israel Mbonyi ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Abana bo muri Chorale de Kigali baririmbye indirimbo z'abana zakunzwe
Abana na bo banyuzwe cyane
Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio ni umwe mu bayoboye iki gitaramo
Chorale de Kigali ifite abacuranzi b'abahanga