Byari mu giterane cy’ivugabutumwa cyiswe 'Revival Fire in Kenya' cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, gisiga inkuru zidakunze kuvugwaho rumwe cyane ko hari abemera ko abakozi b’Imana bakora ibitangaza nubwo ku rundi ruhande hari abadatinya kuvuga ko batabyizereramo.
Nk'uko bigaragara mu mafoto yafashwe ubwo yari ari kubwiriza, Bishop Rugagi yakiranywe urugwiro muri Kenya, na we ubwo yabwirizaga ahakorera ibitangaza kuko bamwe bagiye bagagaraga nk’abarwayi batashye bakize, abagenderaga ku mbago bazita mu rusengero.
Uretse gukiza abitabiriye igiterane cye barwaye, Bishop Rugagi yanahaye ibiribwa n’ibindi bikoresho by’isuku abacyitabiriye badafite ubushobozi.
Mu kiganiro na IGIHE, Bishop Rugagi yagize ati "Iki giterane cyaranzwemo n’ubuntu bw’imana butangaje, nk'uko byigaragaza aho hari abantu bataye imbago, abari barwaye bakize ndetse n’indi mirimo ikomeye y’Imana yatubashishije gukora, ibohora abantu bayo".
Iki giterane cyateguwe n’itorero rya Shekinah Glory Tabernacle International riyobowe na Dr. Prophet Joseph Njuguna cyabereye mu gace ka Langata mu mujyi wa Nairobi.
Bishop Innocent Rugagi usigaye uba mu gihugu cya Canada aho afite itorero, amaze iminsi mu ngendo z’ivugabutumwa ndetse mbere yuko ajya muri Kenya yari akubutse mu gihugu cya Ethiopie. Byitezwe ko mu mpera z’uyu mwaka azakorera igiterane i Kigali.

















Loading comments...
Tanga igitekerezo