Abashinzwe uburezi muri Minisiteri zishinzwe uburezi, ibigo bizishamikiyeho, impuguke n’abaterankunga, bateraniye mu Rwanda kuva ku wa 22-23 Kamena 2023, hagamijwe kwigiranaho ku buryo bwo guteza imbere uburezi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Bagaragaje ko ubwo COVID-19 yateraga abantu bakaguma mu rugo, habayeho icyuho mu burezi ku buryo inzego zitandukanye zisaga hakenewe uburyo bwo kukiziba.

Gebre Negash ushinzwe iterambere ry’abarimu muri Ethiopia, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka kuri iki gihugu ndetse n’isi yose muri rusange.

Yakomeje ati "Ni ku isi hose, kandi cyageze ku nzego zose, imibereho y’abaturage, politiki n’ubukungu. Nko mu bihugu byacu ho nta koranabuhanga rihambaye dufite, ku buryo muri ibyo bihe abanyeshuri bagumaga mu rugo. Ni ingenzi rero gukoresha ikoranabuhanga mu burezi."

Umuyobozi ushinzwe uburezi n’ubufatanye muri Kenya, Charles Mwita Chacha, yavuze ko ingaruka za COVID-19 zari ziremereye, kuko amashuri yafunze hafi imyaka ibiri.

Ati "Ibyo rero byagize ingaruka cyane cyane ku bana bato. Turi hano rero kugira ngo turebere hamwe uburyo twakwihuta ndetse tukaziba icyuho twagize. Ikindi ni ukurebera hamwe uburyo abana bavuye mu ishuri ku mpamvu zitandukanye barisubizwamo kandi bagakurikira amasomo neza."

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga uteza imbere uburezi, Education Development Trust, Bahigansenga Silas, avuga ko guhura kw’izi nzego zose bifite icyo bifasha mu guteza imbere uburezi.

Ati "Ibyo kwigira ku bandi nabyo birahari birumvikana, ikindi habaho kuvugana kuko biriya ni ibihugu binini, nka Ethiopia bafite abanyeshuri miliyoni 26, bakubye abaturage b’u Rwanda hafi kabiri. Ariko u Rwanda narwo rurimo gutera imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi n’abaturage bacu bariyongera."

"Hari no kureba ngo uyu munsi cyangwa mu minsi ishize niba warafataga umwanzuro w’abanyeshuri miliyoni enye, uyu munsi nibo dufite, ejo bazaba ari eshanu, esheshatu, ni ukureba ngo abafite noneho miliyoni 26 bo babigenza gute? Ibigendanye n’abarimu nk’urugero bafite 700.000 by’abarimu, ni ukureba ngo uburyo babigenza kugira ngo ushobora gucunga abo barimo byonyine, ni gute?"

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko mu Rwanda hari byinshi byakozwe mu kugabanya ingaruka za COVID-19, nubwo hari ibigikeneye kunozwa.

Ati "Ni ugushyira imbaraga cyane mu bikoresho byo mu ishuri. Iyo turi kuvuga ubumenyi muri ino myaka ya mbere tuba tuvuga ubumenyi bw’ibanze mu gusoma, kubara no kwandika, ntabwo ushobora rero gusoma udafite icyo usoma, ntabwo ushobora kwandika udafite aho wandika."

"Ibyo ni ibintu by’ingenzi tuba dukeneye gushyiramo imbaraga, ibindi nabyo biri kugenda bigarukwaho cyane ni uguteza imbere ikoranabuhaga mu burezi. Dufite aho tugeze, nk’u Rwanda hari imbaraga zashyizwemo mu bikoresho twifashisha no kongera internet mu mashuri, ibyo byose biragenda bikorwa, ariko biracyakeneye imbaraga."

Yavuze ko usanga ibyo bibazo byose bisangiwe mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba, ku buryo n’ibisubizo ibi bihugu bibihuje.

Yakomeje ati "Aho tugiye dutandukanira ni mu babikora, mu mafaranga ashyirwamo, mu mibare y’abanyeshuri bigeraho, ariko urasanga natwe twakwigira uko ibindi bihugu bikora."

U Rwanda rufite nibura abanyeshuri basaga 30,000 bagiye mu burezi mu myaka ibiri ishize, n’amashuri asaga 22,000 yubatswe nubwo igihugu cyari gihanganye n’ingaruka za COVID-19.

Iyi nama yitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye, bakora mu bijyanye n'uburezi
Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwigira ku bindi bihugu