Equity Group yegukanye Cogebanque Plc nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo kugura imigabane ingana na 91.93% yari ifitwe n'abanyamigabane barimo Guverinoma y'u Rwanda, Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) na Sanlam.
Urukiko rw'Ubujurire rwategetse ko urubanza rwa Rtd Major Mudathiru Habib alias Musa na bagenzi be rwongera gupfundurwa, kubera ibimenyetso bishya byatanzwe n'Ubushinjayaha. Ni mu gihe rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Gatanu.
Ikigo BasiGo kimenyerewe mu gutwara abantu hakoreshejwe bisi zikoresha amashanyarazi cyinjiye ku isoko ry’u Rwanda, aho imodoka zacyo za mbere zizakoreshwa mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, guhera mu Ukwakira 2023.
Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi ukomeje kuzamo agatotsi, nyuma y’uko iki gihugu cyanze kwemeza Vincent Karega nka Ambasaderi w’u Rwanda, ngo asimbure Dr Sebashongore Dieudonné.
Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, wemeje ko Umunyamabanga Mukuru wawo, Louise Mushikiwabo, atazitabira imikino ya Francophonie, izatangira ku wa Gatanu i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imibare y’Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz (RMB) yerekanye ko mu mezi atatu ashize u Rwanda rwohereje mu mahanga toni zirenga 6600 z’amabuye y’agaciro, zinjije miliyoni $362.3, ni ukuvuga asaga miliyari 420 Frw.
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare n’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitajya zihanganira imico mibi, ari nayo mpamvu abayobozi bitabiriye igikorwa cyiswe ibyo ‘Kwimika umutware w’Abakono’ bafunzwe.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko mu mwaka ushize w'Ingengo y'imari cyakusanyije umusoro ungana na miliyari 2332,3 Frw, kikaba cyarageze ku ntego ku kigero cya 103.3% kuko cyari cyasabwe gukusanya miliyari 2250,8 Frw.
Muri Nyakanga 2021 ni bwo Sanlam, Ikigo cya mbere kinini mu bwishingizi mu Rwanda, cyagize Betty Sayinzoga Umuyobozi Mukuru. Ubu imyaka ibiri iri hafi kuzura.
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasubitse urubanza Ibuka yarezemo Kabuga Félicien ufungiwe i La Haye mu Buholandi ukekwaho ibyaha bya Jenoside, nyuma yo kutagera mu rukiko ndetse nta n'inyandiko igaragaza ko yamenyeshejwe ko yahamagajwe n'urukiko.