Umuyobozi wa Korali Shalom, Ndahimana Gaspard, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, agaruka ku mpamvu bateguye igitaramo kizabera muri BK Arena, inyubako yakira abantu ibihumbi 10 yuzuye neza.
Yavuze ko igitaramo bateguye kidakwiye guhuzwa n'imyumvire y'uko hari ibyo abahanzi baramya Imana muri ADEPR batemerewe.
Ati “Ntabwo impamvu ari iyo myumvire ahubwo byatewe n’intego yacu. Dufite gahunda yo kurwanya ibintu bisa n’ubwoba bw’ubuzima n’imibereho mu bantu, rero ntabwo waba ugiye kuvura abantu ngo ubishyuze.”
Yavuze ko iki gitaramo giteganyijwe ku wa 17 Nzeri 2023 cyateguwe mu kwigisha abantu ko nta muntu uruhura uretse Yesu bityo babasaba kureka guhangayikira ubuzima n’imibereho.
Abajijwe niba bitazaba ari igihombo gutegura igitaramo gikomeye gutya ariko kucyinjiramo bikazaba ari ubuntu, yagize ati “Twe ntabwo tubara inyungu mu mafaranga, iyo twamamaje ubutumwa bwiza ni yo nyungu yacu y’ukuri. Twariteranyije twishakamo ubushobozi rero inyungu yacu ni aho tuzayikura.”
Aravuga ibi nyamara mu gihe amakuru ahari avuga ko kugira ngo ukodeshe BK Arena bisaba kwishyura ari hagati ya miliyoni 15 Frw na 22 Frw.
Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge mbere y’uko itaramira muri BK Arena mu gitaramo yise "Shalom Gospel Festival" yabanje guha impano abakunzi bayo ikubiye mu ndirimbo nshya yise "Yasannye Umutima".
Iyi korali yiyambaje Israel Mbonyi muri iki gitaramo muri BK Arena giteganyijwe kuba ku wa 17 Nzeri 2023, aho guhera saa Sita z’amanywa imiryango izaba ifunguye.
Impano iyi korali yageneye abakunzi bayo ni indirimbo yatunganyijwe na Producer Nicolas mu buryo bw'amajwi, amashusho akorwa na BJC Official.
Ikubiyemo ubutumwa buhamagarira abantu guhimbaza Uwiteka bishimira ibyo yabagejejeho mu bihe bari bihebye babuze icyerekezo cy’ubuzima.
Korali Shalom igiye gutaramira muri BK Arena nyuma yo gukora igitaramo gikomeye muri Kigali Convention Centre mu 2018.
Shalom choir yashinzwe mu 1986 yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nduhiwe’ , ‘Mfite Ibyiringiro’, 'Nzirata Umusaraba', 'Abami n'Abategetsi', 'Nyabihanga', ‘Uravuga bikaba, ‘Umuntu w’imbere’, ‘Ijambo Rirarema’, ‘Icyizere’ n’izindi.
Yatangiye umurimo w’Imana ari korali y’abana bato igitangira yitwaga korali Umunezero, icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.
Mu 1990 ni bwo iyi korali yahawe izina Shalom choir yamuritse album yayo ya mbere mu 2016, kuri ubu ni imwe muzikomeye mu itorero rya ADEPR.
Umva hano ubutumwa bukubiye mu ndirimbo nshya ya Korali Shalom







Loading comments...
Tanga igitekerezo