Iki gitaramo Korali Shalom yateguye gikurikira icyo iheruka gukorera muri Kigali Convention Centre mu 2018.

Rukundo Jean Luc uri mu bayobozi ba Korali Shalom yabwiye IGIHE ko aya makuru ari impamo, ko bitegura gukorera igitaramo muri BK Arena.

Yavuze ko nta mpungenge z’ubunini bwa BK Arena, inyubako y'imyidagaduro isanzwe yakira abagera ku bihumbi 10 mu gihe yuzuye neza.

Yagize ati “Ubushize aho twakoreye igitaramo haruzuye bamwe mu bakunzi b’umuziki wacu bataha batabashije kubona igitaramo. Iyo ni yo mpamvu twifuje gukorera ahandi hagutse kurushaho.”

Korali Shalom yashingiwe muri ADEPR Nyarugenge mu 1986, itangira ari iy’abana bato biganjemo ababarizwaga mu ishuri ryo ku cyumweru.

Ubwo bayitangizaga bari barayise ‘Korali Umunezero’, icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ari yo Hoziyana.

Uko abari bagize iyi korali bakuraga, yaje kuba iy’urubyiruko, mu 1990 baje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyita ‘Korali Shalom’.

Nyuma y’imyaka 30 ishinzwe, mu 2016 ni bwo korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho.

Kuri ubu korali Shalom iri mu zikunzwe cyane mu itorero ADEPR y’i Nyarugenge. Mu ndirimbo zayo zamenyekanye harimo "Nzirata Umusaraba", "Nyabihanga", "Abami n'abategetsi" n’izindi.

Korali Shalom igiye gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena
Korali Shalom yabaye iya mbere ya ADEPR igiye gukorera igiteramo muri BK Arena