Ni igikorwa yakoreye mu gitaramo ngarukamwaka cyo gushima Imana aho uyu muhanzi yiyemeje ko agomba kuzajya atanga ubufasha butandukanye ku batishoboye buri mwaka uko gikozwe.
Cyabereye i Nyamata gihuzwa no gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya, Mahoro yise “Yanteze amatwi” yanitiriwe igitaramo. Cyitabiriwe n’abantu benshi barimo abizera bo mu Itorero ry'Abadiventisiti n’abaturutse hanze yaryo.
Mahoro Isaac yagaragaje ko iki gikorwa cyo kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza bikorwa mu gufasha abatishoboye kubona mituweli no gufatanya n’inzego z’ibanze muri gahunda zitandukanye.
Ati “Njyewe mfatanyije n’itsinda rikurikirana ibikorwa byanjye by’umuziki, twashyizeho iyo gahunda ngarukamwaka, dutanga amafaranga yo kugura ubwo bwisungane, hanyuma ubuyobozi bw’itorero bufatanyije n’ubw’inzego z’ibanze bugahitamo abaturage bakeneye ubwo bufasha. 50% bakava mu bo mu itorero badafite ubushobozi, abandi 50% bakava mu bandi bo hanze”.
Umukuru w'Itorero rya Nyamata, Rukundo William, yagaragaje ko ibikorwa by’uyu muramyi byanejeje imitima y’ubuyobozi bw’itorero kandi agaragaza ko ryifuza abantu abantu bameze nkawe bakora ibikorwa bigamije gukemura ibibazo biri muri sosiyete.
Ati “Mu by’ukuri iyo itorero rifite abantu nka we riba ryiza kandi rishikamye kuko mu butumwa bwiza tubwiriza harimo kuririmba n’ibikorwa byo gufasha bigatuma abantu bumva ko ubutumwa bwiza atari amagambo gusa ahubwo bijya no mu bikorwa bigatuma babona ko ubutumwa ubwiriza ari ubw’ukuri.”
Umwe mu bitabiriye iki gitaramo, Prof. Dr . Tombola Gustave, yashimangiye ko yanyuzwe n’ibikorwa byo gufasha abantu batishoboye kandi bigamije kugaragariza abantu bo mu Karere ka Bugesera ko itorero ryita ku bibazo abantu bafite.
Ati “Dusanga umurongo dufite wo gufasha abanyarwanda, mu bikorwa twateganyije byo harimo no gutanga inka muri ya Gahunda ya Girinka cyane ko twahawe urugero na Perezida wa Repubulika. Tuba twumva twabwiriza ubutumwa dukoresheje impano ya buri wese, ikidusunika twese ni ugushyigikira ufite impano yo kubwiriza ubutumwa bw’Imana binyuze mu ndirimo abe ari bwo bukorwa.”
Mu mwaka wa 2006 ni bwo Mahoro yatangiye umuziki mu buryo bweruye ubwo yashingaga Itsinda ryitwa “Three Angels Light”, ryari rigizwe n'abasore batatu biganaga mu mashuri yisumbuye muri ASPEJ.
Mu 2011 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye, mu 2013 ashyira hanze album ya mbere yise “Igisubizo ni Yesu”, icyo gihe amafaranga yavuyemo yayakoresheje mu gufasha abana batishoboye bahoze mu bigo by’imfubyi, abapfakazi n’abarwayi bari mu Bitaro byo mu Karere ka Bugesera. Mu 2016 ni bwo yashyize hanze album y'amashusho.
Mahoro Isaac umaze imyaka 16 mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, amaze gukora ibitaramo bigera kuri bitandatu bikomeye ndetse yagiye anitabira ibindi bisanzwe birimo n’ibyo agenda atumirwamo.
Reba indirimbo "Yanteze Amatwi", Mahoro Isaac yitiriye igitaramo cye















Loading comments...
Tanga igitekerezo