{Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2013 ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge mu Gakinjiro nibwo igitaramo “Glory to Glory Live Gospel Concert” cyari cyateguwe na Dominic Nic Ashimwe cyabaye kirangira gisize amateka akomeye ku bakunzi b’uyu mukozi w’Imana.}

Nubwo imvura yaje kugwa ahagana ku masaha yari ateganijwe ko igitaramo gitangiriraho, ibi ntacyo byahungabanije kuko mbere yuko amasaha yo gutangira agera uru rusengero rwari rwarangije kuzura abantu bategereje kwihera ijisho ibyo bari basezeranijwe n’umukozi w’Imana Dominic Nic Ashimwe.
Iyi mvura yakomeje kugwa ariko ntiyabujije abantu kuyizamo kugeza ubwo no mu miryango y’urusengero abantu bahahagaze bakitwikira imitaka kugira ngo badacikwa n’indirimbo z’uyu mukozi w’Imana bikomeje kugaragara ko abamukunda bakomeza kwiyongera ku bwinshi.
Bamwe bemeza ko amagambo yumvikana mu ndirimbo ze akora ku mitima yabo ari kimwe mu byo bamukundira, abandi bavuga ko akunda kwegera abakunzi be bakisanzura, bakaganira dore ko uretse no kuba azwiho kuganira no gusetsa cyane, na nyuma y’iki gitaramo wabonaga asuhuzwa n’abantu bashaka kumuvugisha ari benshi akaganira nabo.
Nyuma yo kuramya no guhimbaza byakozwe na groupe yitwa G.M.I, umuhanzi Serge Iyamuremye nawe yatangiye aririmba agaragaza ko afite impano yo kuramya Imana maze abari aho batangira gufashwa n’idirimbo ze, korali Hoziyana nayo yashimishije imbaga yabari baje muriki gitaramo cya Dominic Nic, baririmbye indirimbo zabo zizwi kuva kera maze abantu batangira kwibuka imigisha baheshejwe n’izi ndirimbo mu bihe byabo byo hambere.
Nyuma Dominic Nic yaje mu ndirimbo ze zimaze kumenyekana hirya no hino nka Ntihinduka, Machozi ya nini, Heri wewe, Nemerewe kwinjira, Ashimwe, Azanyibuka n’izindi maze abantu bose nta wongeye kwicara baratangira bafatanya nawe guhimbaza Uwiteka.
Kubera ukuntu yari yishimiwe, bamwe mu bafana be bamuzaniye indabo kuri stage ubona ibinezaneza byabarenze.
Muri iki gitaramo Dominic Nic yageze ubwo afata Guitar ye gusa aririmba zimwe mu ndirimbo ze zizwi arizo Umubavu, Ingoma ya Yesu n’indi ndirimbo yacuranze mu buryo bwasekeje abari aho akoreshe ururimi rukoreshwa mu ntara y’iburengerazuba, si aho gusa byagarukiye, yaje no kwerekana uburyo bajyaga baririmba bariki mu mashuri yisumbuye abifashijwemo na bamwe mu basore biganye yahamagaye bakaririmbana mu majwi meza ayunguruye byashimishije abari aho bose.
Dominic Nic yagiye anyuzamo agatanga ubuhamya bw’imibereho yaciyemo, uko yinjiye mu muziki n’ uburyo yagumye ku Mana ye bikora ku mitima y’abantu. Ijambo ry’Imana ryavuzwe n’umuvugabutumwa witwa Singirankabo Boniface wabwirije ku ijambo ryitwa “Gutindana n’Imana” nawe yibukije abantu uburyo kugumana n’Imana bigira akamaro abantu baranezerwa.
Kubera ubwinshi bw’abantu urusengero rwuzuye cyane, byabaye ngombwa ko nta wundi muntu numwe wemererwa kwinjira, kugeza ubwo abaje bakerewe babujijwe kwinjira maze basaba ko bemererwa byibuze kugura DVD za Dominic Nic ubundi bakitahira, ibi baje kubyemererwa barazigura bataha batabonye igitaramo kubera kubura naho bakandagiza ikirenge. Tubibutse ko muri iki gitaramo cya Dominic Nic album ye yambere n’iyakabiri CD na DVD biri hamwe byaguraga amafaranga y’urwanda 2.000 izi Album ze zashize zose.
Igitaramo cyaranzwe n’muziki ucuranzwe neza w’umwimerere (Live Music), amagambo meza ahumuriza abantu, ubwitabire budasanzwe bwagaragaje ko Dominic Nic akundwa n’abantu bingeri zose dore ko urubyiruko n’abantu bakuze bose bari bitabiriye iki gitaramo. Dominic Nic mu magambo ye make yagize ati “Birarenze rwose sinabasha kubona icyo mvuga Imana ihabwe icyubahiro ibihe byose.”
Ahagana ku isaha ya sambiri n’igice z’ijoro nibwo igitaramo cyasojwe.












Loading comments...
Tanga igitekerezo