{Umuryango Isange Corporation uravuga ko watangije amarushanwa wise SIFA Awards ku rwego rw’igihugu agamije guhemba amakorali atandukanye abarizwa mu itorero rya ADEPR.}

Aya marushanwa ngo arimo ibyiciro bigera kuri 26 ngo bakaba bateganya ko amakorali azaba ahatana atazarenga 70 aturuka hirya no hino mu gihugu.

Ntigurirwa Piter, umuyobozi wa Isange avuga ko kuri ubu bahereye mu itorero rimwe ariko ko mu bihe biri imbere bateganya kuzajya bongeramo n’andi makorali yo mu yandi matorero mu gihe ubushobozi buzaba bumaze kuboneka.

Ntigurirwa avuga ko kuri ubu amakorali amaze kwiyandikisha ari 123, naho igikorwa nyir’izina kizaba kuwa 26 Ukuboza 2013 ahantu hazatangazwa nyuma.

Muri ADEPR, amakorali afatwa nk'afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’itorero.