Iyi Korali yatangiranye abaririmbyi batandatu, yashinzwe mu 1998 n'abaririmbyi batandatu, icyakora kuri ubu igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe abaririmbyi bayo bamaze kwikuba kenshi kuko abayibarizwamo ubu barenga 40.

Igiterane cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Korali Tujyisiyoni imaze itangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana giteganyijwe ku wa 9 Ukuboza 2023, ku rusengero rw’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi ruherereye Kacyiru.

Ni igiterane batumiyemo korali zirimo Hallelujah izaba yaturutse i Rubavu, Inkurunziza yo mu Bibare, Desert stream Choir ya Kibagabaga n'Abakurikiye Yesu yo ku Kacyiru.

Iki giterane Korali Tujyisiyoni yagihuje n’umunsi wo kwesa umuhigo wo gutanga inkunga yo kubaka urusengero rw’Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi ruri kubakwa Kacyiru.

Ni inkunga ya miliyoni 15Frw, iyi korali yasabwaga gutanga, ku ikubitiro ikaba yaratanze miliyoni 6Frw, mu gihe bari bamaze igihe bakusanya miliyoni 9Frw bazashyikiriza ubuyobozi bw’Itorero kuri uw0 munsi.

Gakuba Damascène, Umuyobozi wa Korali Tujyisiyoni, yabwiye IGIHE ko hari gukusanywa byibuza miliyoni 600Frw zikenewe kugira ngo uru rusengero rwuzure, kugeza ubu hakaba hamaze kuboneka miliyoni 360Frw, mu gihe hagikenewe miliyoni 240Frw.

Korali Tujyisiyoni mu myaka 25 imaze ivutse ifite indirimbo zirenga 125 imaze gukora zirimo; Ubukwe ni umuhango wera, Akana k'agakobwa, Ruratangaje, ku Nyanja, Ku cyambu n’izindi nyinshi.

Korali Tujyisiyoni yateguye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 imaze ishinzwe
Hari gukusanywa inkunga yo kuzuza urusengero rw'Abadivantisite b'umunsi wa karindwi ku Kacyiru