{Umuhanzi Chris Brown, washinjwaga gukubita no gukomeretsa, yarekuwe kuri uyu wa Mbere kuko urukiko rwasanze nta cyaha gikomeye kimuhama, nk'uko yabiregwaga, ahubwo ko ibyabaye ari amakosa yoroheje.}

Chris Brown yagaragayeho akanyamuneza ku munwa agifungurwa

Chris Brown ariko yasabwe kutagera muri metero 100 yegera uwamureze ko yari yamukubise ku Cyumweru, ubwo yari muri hoteli y’inyenyeri eshanu, i Washington, D.C.

Ntihemejwe niba Chris Brown, w’imyaka 24, yaba atararenze ku mabwiriza yari yarahawe nyuma y’icyaha nk’iki yari yarakoze mu 2009 akubita Rihanna, ibi bikaba bishobora gutuma afungwa imyaka igera kuri ine.

Uyu muhanzi azitaba urukiko kuwa 25 Ugushyingo.

Umuraperi Trey Songz yafotowe ari ku cyumba cy'urukiko, aho yari yaje gutera ingabo mu bitugu mugenzi we Chris Brown
Abafana ba Chris Brown bari babukereye
Chris Brown agifungurwa
Urukiko rwatangaje ko Chris Brown nta byaha bikomeye afite, nk'uko yabishinjwaga, ahubwo ko ari amakosa yoroheje
Aha ni kuri W Hotel, aho ibyo Chris Brown aregwa byabereye