{Muri iyi minsi biragaragara ko gusomana hagati y’abakobwa cyangwa abagore byaba bigezweho ku mpamvu itazwi, kuko ntihagishira iminsi hatagaragaye abakobwa basomanye ku munwa mu byamamare cyane cyane muri Amerika.}

Miley Cyrus aherutse kugaragara asomana na Katy Perry ku munwa, Katy avuga ko yabikoze mu buryo bwo gukina.

Miley Cyrus na Katy Perry

Rihanna na Shakira nabo bagaragaye basomana ku munwa ndetse n’amashusho ari mu ndirimbo ‘I can’t remember to forget you’ baheruka gukorana ntavugwaho rumwe.

Shakira na Rihanna mu ndirimbo baheruka gukorana

Ibi kandi byagaragaye no kuri Cara Delevingne umwongerezakazi w’umunyamideli ndetse akaba n’umukinnyi wa filimi ubwo yasomanaga na Michelle Rodriguez umunyamerikakazi nawe ukina filimi wagaragaye muri ‘Fast and Furious’.

Michelle Rodriguez na Cara Delevingne ntibihishira

Umunyamakuru wa Daily mail, Julie Bindel, we avuga ko ibi batabikora nka Business gusa, ahubwo ko yaba ari ikibazo baterwa n’amafaranga menshi baba barabonye bakiri bato bityo akabatera gushaka gukora ibintu byose, bakumva nta kintu na kimwe batakora mu buzima, cyangwa se n’ibibazo baterwa n’abagabo.

Ku rundi ruhande, biranavugwa ko aba bakora ibi kugira ngo biyamamaze kuko ibyo bakora bigaragara nk’ibidasanzwe bityo bigatuma ibinyamakuru byinshi bibandikaho.

Abandi nabo bavuga ko mu myaka bagezemo baba bataramenya aho bahagaze niba ari abatinganyi cyangwa se atari bo, bityo bakagerageza n’abo bahuje ibitsina kugira ngo bamenye aho bahagaze.

Abanyamakuru bakomeje bavuga kandi ko abasitari babikora bashaka gukebura abagabo, kuko abagabo bakururwa n’amafoto y’abakobwa bitwara bene aka kageni, bigira nk’abatinganyi kugira ngo abagabo babiteho.

Cara Delevingne we avuga ko yasomye umukobwa mugenzi we kugirango afashe abakobwa b’abatinganyi bagira isoni zo kubyerekana ngo babashe kwiyakira.

Cara Delevingne na Sienna Miller