{Mu kiganiro Angelina Jolie yagize kuri ‘Entertainment Weekly’ yatangaje ko yanejejwe cyane n’uburyo abantu bagiye bamwitaho nyuma yo kubagwa amabere bitewe n’indwara ya basanze afite ibyago byo kuba yayirwa, gusa ngo aracyakomeje guhangana n’iyi ndwara kugera magingo aya.}

Uyu mukinnyi wa Filimi avuga ko yishimiye gukomeza guhangana n’ubu burwayi kandi yizeye ko azayitsinda nubwo ariyo yishe nyina umubyara ndetse na nyina wabo.
Ati: “ nishimiye kuba narakomeje kugira imbaraga zo kurwanya iyi kanseri, nagize amahirwe kuko mfite abaganga beza kandi b’inzobere mu buvuzi bwa kanseri y’amabere, banyitaho neza kandi mfite amahirwe yo kutazarwara iyi kanseri”.
Ibaruwa ye ifunguye yasohotse muri The New York Times yatumye agira amahirwe yo guhura n’abandi bagore bafite ikibazo nk’icye, bityo bakaganira bikamufasha kukomeza kugira imbaraga zo kurwanya iyi ndwara.
Ati “ aho ngiye hose mpura n’abagore bafite ikibazo nk’icyanjye tukaganira ku bizazo by’ubuzima, iby’abagore muri rusange, ndetse no k’ubu burwayi bwa kanseri y’amabere, bituma ndushaho kugira imbaraga zo kwivuza kugirango ndwanye ubu bubabare.”
Angelina Jolie agiye kongera kwibagisha mu minsi irimbere.
Atangaza ibi yagize ati: “Murabizi ko nsigaje kujya kwibagisha indi nshuro imwe, nakomeje gutegereza ngo mbanze nkurikirane inama z’abantu bahebuje nagiye mpura nabo nkabaganiriza ibibazo byanjye bakamfasha kumpa imbaraga zo guharanira gukira iyi ndwara, ubu ndi kwitegura gusubira kumeza y’ibagiro kandi bizagenda neza ndabyizeye.”

Angelina Jolie afite ibyago byinshi byo kurwara kanseri mu gihe na nyina ariyo yamuhitanye.




Loading comments...
Tanga igitekerezo