{Mu gihe kitari gito bari mu rukundo ndetse hategerejwe umunsi w’ibirori by’ubukwe bwabo, Kanye West na Kim Kardashian batangaje umunsi nyawo w’ubukwe bwabo. Tariki ya 24 Gicuransi, umunsi wari utegerejwe na benshi ku Isi nk’uko ikinyamakuru Hollywoord life kibitangaza.}

Abanyamerika ndetse n’ibyamamare bitandukanye ku isi bari mu myiteguro yo gutaha ibirori bikomeye muri uyu mwaka, Tariki ya 24 Gicuransi. Hollywood Life ivuga ko ntakabuza ubukwe bwa Kim na Kanye buzitirirwa ibirori by’umwaka.
Kanye West na Kim Kardashian bagiye gukora ubukwe nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa bakamwita Norht West.

N’ubwo bagiye gushinga urugo, bamwe mu mu muryango wa Kim ntabwo bishimiye iby’urukundo rwe na Kanye ariko no ku ruhande rw’inshuti za Kanye West nazo zagiye zivuga ko zitabyishimira bitewe n’uko ngo ubusanzwe nta mugabo ujya ukundana na Kim ngo bamarane igihe, kandi bagatandukana ntacyo bapfuye kigaragara.

Aba bombi babanje gukururana igihe kinini, ariko bagahakana ko bakundana nyuma baza kubishyira ku mugaragaro ko bafitanye urukundo rukomeye cyane kurenza uko abantu babikekaga kugera n’aho baza kubyarana.
Uretse kuba banatanga itariki y’ubukwe, Kanye West na Kim Kardashishian basabye abatumirwa ko bazafata indege bakerekeza i Paris mu Bufaransa aho ubukwe buzabera.
Kim Kardashian avuga ko umukunzi we yifuza ko bazakora ibirori by’abantu bake n’inshuti za hafi.




Loading comments...
Tanga igitekerezo