{ Kofi Olumide, Umuririmbyi w'icyamamare wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatumiwe kujya gutaramira mu mujyi wa Kampala ku itariki ya 25 Mata 2014 ku butumire bwa Rotary Club mu rwego rwo gukangurira abatuye muri iki gihugu kwitabira igikorwa cyo gufashisha amaraso “Blood Bank.”}
Ubu butumire bamwe bavuga ko budasobanutse neza kuko mu gihe cy’imyaka 12 ishize umubare munini w'abanya Uganda bakunda umuziki w’igihugu cyabo kurusha uwo mu bindi bihugu.
Amakuru dukesha ikinyamakuru “Monitor” aravuga ko abahanzi bo muri Uganda bavuze ko gutumira Kofi Olumide bumvaga ariwe batumira gusa bakemera ko nawe afatwa nk’umwe mu bakomeye mu karere.
Ikindi kandi, uyu muhanzi yari umwe mu banyamuziki bo muri Congo bari bakunzwe mu Uganda mu myaka ya za 90; aho yasuraga igihugu cya Uganda nibura buri mezi abiri, ndetse ugasanga indirimbo ze zihora zicurangwa kuri radiyo, mu tubyiniro n’ahandi.
Mu kwezi kwa 12, umwaka wa 1994, indirimbo ya Koffi Olumide yitwa Papa Plus, yari iya kabiri mu ndirimbo zari zikunzwe muri Uganda.

Muri iki gihe umuziki wo mu gihugu cya Congo uri ku isonga mu gukundwa ku mugabane wa Afurika.
Ku bufatanye na Monitor Publications Ltd, Koffi Olumide yatumiwe mu gususurutsa abakunzi ba muzika muri Uganda kuko umuziki we wakunzwe cyane muri iki gihugu mu gihe cyashize, ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.
Mu mwaka wa 1970, ku butegetsi bwa Idi Amin Dada, umuziki w’icyahoze ari Zaire wari ukunzwe cyane muri Uganda.
Si ibyo gusa kandi kuko no mu myaka y’1950 na 1960 abanya Uganda bakundaga cyane umuziki wo muri Kongo.
Mbere y’umwaka wa 1986 uyu muhanzi Koffi Olumide, yari ataratangira gukundwa cyane mu gihugu cya Uganda, kuko yatangiye gukundwa no kumenyekana cyane nyuma y’umwaka w’1988.
Koffi Olomide ati: Bana Uganda…:




Loading comments...
Tanga igitekerezo