{N’ubwo basanzwe ari inshuti zikomeye, Jay-Z yanze kuba umutangabuhamya wa Kanye West mu bukwe yenda kugirana na Kim Kardashian, aho bivugwa ko byaba byatewe n’uko Beyonce umugore wa Jay-Z atiyumva muri Kim, nubwo Jay-Z we avuga ko yabitewe n’izindi mpamvu.}

Jay-z na Kanye West n'abagore babo.

Jay-Z avuga ko yanze kuba umutangabuhamya mu bukwe bwa Kanye West na Kim Kardashian kuko buzaca kuri televion mu kiganiro Live cya Kim Kardashian.

Jay-Z avuga ko adakunda kugaragara mu kiganiro cya Kim ndetse avuga ko umwanya we awuhariye undi muntu kuko we azigumira mu rugo ntatahe ubukwe bw’inshuti ye ya hafi Kanye West banakoranye indirimbo.

Kanye West we ababajwe cyane no kuba inshuti ye magara yanze kumubera umutangabuhamya mu bukwe gusa kandi ngo ntiyahindura gahunda bari barateganyije n’umugore we cyane cyane ko yaba ari kwibabariza umukunzi.

Nyamara, uku gushwishwiburiza Kanye West, byateye benshi gutekereza ko impamvu Jay-Z yanze kuba umuhamya mu bukwe bwa Kanye West na Kim Kardashian ari uko umugore we Beyonce adakunda Kim Kardashian nubwo abagabo babo bo ari inshuti magara. Ibi ngo Jay-Z yaba yabikoreye umugore we.

Mu gihe, ubu bukwe bwari bwarateganyirijwe n’uko ibirori bizaca kuri television mu kiganiro gisanzwe gikorwa na Kim Kardashian; Jay Z avuga ko azataha ubwo bukwe ari uko Kanye West ahinduye agakuraho ko ubukwe buzaca muri icyo kiganiro.

Tariki ya 24 Gicuransi 2014 nibwo Kanye West azasezerana n’umukunzi we Kim Kardashian bafitanye n’umwana w’umukobwa. Ibirori bikazabera i Paris mu Bufaransa.

Kanye West na Jay-Z basanzwe ari inshuti magara.