{Umuhanzi Avril Lavigne ubwo aheruka mu Bushinwa mu gitaramo ari ku rubyiniro aririmba indirimbo yise ‘I’m with you’, abantu bagiye kubona babona abaye nk’uwikanze, afumyamo ariruka ava ku rubyiniro kibuno mpa amaguru.}

Avril Lavigne ubwo yari mu Bushinwa aririmba

Byatangaje benshi bari muri iki gitaramo batangira kwibaza icyo uyu muhanzi w’imyaka 29 abaye, kuko nta kintu kigaragara cyari kimuteye ubwoba. Batangiye kwitaza niba yaba ahungabanye mu bundi buryo.

Uyu mukobwa wamenyekanye mu ndirimbo nka, I wish you were here, yahagaritse indirimbo itarangiye atangira kuboroga maze ariruka, abacuranzi bakomeza gucuranga kuko batari bazi ibibaye.

Ubusanzwe abantu banywa ibiyobyabwenge nibo bakunda kugira ikibazo cyo kwikanga nta mpamvu n’imwe ibiteye. Benshi batanganga ibitekerezo ku nkuru yandiswe na Huffington bavugaga ko Avril yaba yari yafashye ibiyobyabwenge akaba aricyo cyabimuteye.

Urubuga rw’ikinyamakuru Huffington rwo ruvuga ko nta mpamvu igaragara yateye uyu muhanzi kuva ku rubyiniro yiruka nk’uwagize ubwoba, ngo kereka niba yarakanzwe n’umwe mu bafana washakaga kuzamuka ngo amusange kuri aho aririmbira.

Avril Livigne ni umuhanzi ufite ubwenegihugu bwa Canada n’ u Bufaransa, yatangiye kugaragara ku rubyiniro ari kumwe na Shania Twain afite imyaka 16, ku myaka 17 yatangiye gukora kuri album ye ya mbere yise ‘Let Go’.

Iyi Album yatumye uyu mukobwa aza ku mwanya wa mbere mu bakobwa bakiri bato batunze amafaranga menshi mu Bwongereza mu mwaka wa 2013 kubera ukuntu yakunzwe ndetse ikanagurwa cyane.