{Uretse kuba yigaragaje yasokoje nk’abagore, Stromae mu mashusho y’indirimbo ye nshya “Tous les meme" yagaragaje ko afite ubuhanga busadanzwe bwo kubyina.}

Muri iyi ndirimbo Stromae agaragara aryamye ameze nk’uwabuze uwo ari we (hagati y’umugabo n’umugore) kuko aba yimereye nk’umugore ubundi akitwara nk’umugabo, ibintu bigaragarira cyane ku myitwarire imuranga muri aya mashusho y’indirimbo nshya Tous les memes.”

Uruhande rumwe aba ari umugore, urundi ari umugabo, hose akagerageza kuhakina nk’uwicyo gitsina, ariko ubutumwa yashatse kuvuga muri iki gihangano cye gishya ntiburasobanurwa neza, ngo benshi babashe kubwumva no kumenya icyo agendereye.

Urubuga 7sur7, rwanditse ko Stromae yiyambaje ukunze gufata amahusho y’indirimbo za Madonna, ari na we wamuhitiyemo ababyinnyi.

Iyi ndirimbo yateye benshi amatsiko kuko aherutse guhitisha agace kayo kuri Televiziyo ya Canal + mbere y’uko isohoka yose.

Stromae ari kwigaragaza cyane mu muziki bitewe n’udushya haba mu mashusho, ubutumwa ndetse n’injyana awukoramo, ibi bikamuhesha amahirwe menshi arimo kuba agenda atumirwa mu bitaramo bitandukanye iwabo mu Bubiligi kuva tariki 4 kugeza kuya 15 Werurwe umwaka utaha.

Stromae kubera ibikorwa bye, byanatumye ahabwa igihembo gikomeye muri NRJ Awards z’uyu mwaka.