{Umuhanzi Khalifa wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Ndabilawa” n’abamurinda bakubiswe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2013,
banakomeretswa na Weasel wo mu itsinda Goodlyfe, ashinjwa kumwiba telefoni; none ubu ari mu bitaro.}

Kenneth Kasagazi Umubitsi w itsinda Goodlyfe yatangaje ko abajura ubundi ikibakwiye ari ugukubitwa mu magambo ye yagize ati “Uriya ni umujura wibaga telefoni ya Weasel, kandi mwese muzi ibikorerwa abajura.”

Nyuma yo kubitwa Khalifa yajyanywe kuri station ya Polisi i Kiira aho barajwe kugeza bukeye nk'uko ikinyamakuru Redpepper cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Nyamara ariko nubwo bavuga ko gukubitwa byatewe na telefone yari yabuze ya Weasel, ngo byaba bifitanye isano n’amakimbirane Khalifa yaba yarafitanye na Goodlyfe nyuma yo kubashinja kumwiba ingoma z’indirimbo( Song Beats) zirimo nshyashya yitwa “Amaaso”.

Nyamara Radio na Weasel bagize Googlyfe bavuga ko Khalifa akwiye kjya ashyira imbaraga ku muziki we kurusha kuba yakwifuza kubakuraho abafana.

Bongeye bati “Abahanzi bakwiye kuririmbira abantu indirimbo nziza, aho gushaka kwimenyekanisha mu nzira zitari zo, kuko bitakubaka gahunda zabo”.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere Goodlyfe bivugwa ko bakubise abantu bashaka kubiba telefoni, kuko muri Werurwe uyu umwaka ushize nabwo byavuzwe ko bakubise umunyamakuru Lwasama Ojambo wa Start TV and Dembe FM.