Usibye abamaze kubura ubuzima, MINEMA yatangaje ko kuva tariki ya 1 kugera kuya 11 Gicurasi 2021, inzu zigera kuri 78 zasenyutse, ubutaka bugera kuri hegitari 130.3 bumaze kwangirika mu gihe amatungo agera kuri abiri yapfuye naho imihanda itanu igasenyuka.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe UbutabazI no gusana ibyangijwe muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philippe, yabwiye IGIHE kuri ubu ikiri kwihutirwa ari ukurengera ubuzima bw’abahuye n’ibiza by’imvura.
Ati “ Ikiba kiri gukorwa ni ukureba ko abo bahuye n’ibibazo bari gukorerwa ubutabazi bw’ibanze noneho tugatangira gutegura ibyo gusana kuko ni ibintu bisaba gutegurwa , tukareba niba aho ari ahantu hakongera gutura cyangwa hakarebwa niba bashakirwa ahandi ho gutura”.
Yakomeje ati “ Ingufu ziba zigomba gushyirwamo harebwa abo bagize ikibazo ngo bameze bate, bakeneye iki kugira ngo ubuzima bwabo bube bumeze neza”.
Yavuze ko kuri ubu abamaze gusenyerwa inzu n’imvura hari abacumbikiwe n’abaturanyi abandi bakaba bacumbikiwe mu nsengero.
Habinshuti yasabye abaturage gukora ibishoboka byose kugira ngo birinde ibishobora kujyana ubuzima bwabo mu kaga.
Ati “Turasaba abantu kugenzura niba aho batuye nta kibazo gihari, niba inzu zabo zitaratangiye gusaduka, bakareba cyane cyane ibibazo by’inkuba bakajya bugama mu nzu aho kujya hanze. Turabashishikariza kugira ngo buri wese yumve ko iyo imvura iri kugwa haba hashobora kuza ibyago kandi buri wese aba agomba kuba akora ibyo akwiye kuba akora kugira ngo yirinde kandi agabanye ingaruka zo kuba yagerwaho n’ibiza”.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe,Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko mu minsi 10 iri imbere, ni ukuvuga kuva tariki ya 10 kugera kuri 20 Gicurasi, hateganyijwe imvura nyinshi mu gihugu iri kuri milimetero hagati ya 40 na 120 by’umwihariko mu gice cy’Amajyaruguru.





Loading comments...
Tanga igitekerezo