No description available.
Abaturage bo mu Murenge wa Kanyinya mu Kagari Ka Taba mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko kuri ubu banyuzwe n’icyemezo cy’ubuyobozi cyo kububakira ikiraro gica mu kirere kuko bagorwaga no gukora ingendo zihuza Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo n’uwa Kanyinya mu ka Nyarugenge.
Polisi y’Igihugu yeretse itangazamakuru abashoferi batatu n’ubafasha umwe (umutandiboyi) bafashwe bakekwaho kugerageza guha ruswa abapolisi bacunga umutekano wo mu muhanda.
Itsinda ry’abapolisi 140 b’u Rwanda berekeje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.
Ku wa 12 Gicurasi hasojwe irushanwa rya ‘Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge’ ryari rimaze iminsi riba ahanini hagamijwe kuzamura imitekerereze y’urubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Gatandatu.
Ku mbuga nkoranyambaga, hashize iminsi ibiri hakwirakwira amashusho y’abanyeshuri bo mu ishuri ryo mu Karere ka Ruhango, bari mu cyumba bigaragara ko ari icyo hanze y’ishuri, bari kubyina mu buryo budasanzwe, hamwe umukobwa aryamye ku buriri, umusore nawe amuryamye hejuru nk’aho bari gukora imibonano mpuzabitsina.
Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (Minema), yatangaje ko mu minsi 11 ya mbere y’ukwezi kwa Gicurasi abagera kuri barindwi bamaze kwitaba Imana , abandi 19 barakomereka bazize ibiza byatewe n’imvura nyinshi.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasobanuye ko ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 zakoze ku biciro ku isoko bituma ifarini ihenda.
Ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, FARG, mu myaka 23 kimaze, cyakoresheje miliyari zisaga 336 Frw, aho igice kinini cy’ayo mafaranga ari miliyari 190 Frw yakoreshejwe mu burezi.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yashimangiye ko kuba ku isoko ry’umurimo umubare w’abana b’abakobwa ukiri muke, ahanini biterwa n’uko umubare w'abiga amasomo y'ubumenyingiro ukiri muto.
Uragaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwasabye abikorera kudacika intege ahubwo bahabwa umukoro wo kunoza ibyari bitaranoga neza, nyuma y’isubikwa ry’inama Ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM) yagombaga kubera i Kigali.