Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook, yaguze imigabane ya Nike ifite agaciro kari hafi ya miliyoni eshatu z’amadolari ya Amerika, bituma akuba kabiri iyo yari asanzwe afite muri iyi sosiyete ikora ibikoresho bya siporo.
Leta y’u Rwanda yashyize ku isoko inganda eshatu zikora ibintu bitandukanye mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo Rwamagana Banana Wine, Nyabihu Potato Company Ltd na Rutsiro Honey Ltd.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko umwaka wa 2024 warangiye mu Rwanda hari ibigo by’ubucuruzi 2.290 byinjiza miliyari 1 Frw ku mwaka.
Ikigo cy’ishoramari cy’Abafaransa, Lagardère Travel Retail, cyatangaje ko cyafunguye iduka mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, aho umuntu ashobora kubona ibicuruzwa bitandukanye bitariho imisoro.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), Thapelo Tsheole yabwiye abitabiriye inama yabereye i Londers mu Bwongereza, igamije kureshya ishoramari muri Afurika izwi nka ‘AFSIC – Investing in Africa 2025’ ko Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda rikomeje kwiyubaka kandi riri gutanga umusaruro mu rwego rw’abikorera babona imari yo kwagura ibikorwa bakora.
Ikigo cy’ubucuruzi gitanga serivisi z’amashanyarazi no gukurikirana imyubakire n’ubujyanama mu kubaka ibikorwa bijyanye nayo, Energicotel Plc (ECTL), cyatangaje ko cyamaze kugurisha impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 2 Frw, cyari cyashyize ku Isoko ry’Imari, aho cyakiriye agera kuri miliyari 2,9 Frw, bivuze ko zaguzwe ku kigero cya 145%.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yatangaje ko muri Nzeri 2025 i Musanze hazafungura uruganda rukora ibyuma binyuze mu gushongesha amabuye y’ubutare (iron) hagakorwa ibyuma bitandukanye.
Mu minsi mike ku isoko ry’u Rwanda haratangira kugaragara ibikoresho by’ubwubatsi birimo amatiyo, amatara n’ibindi bikoreshwa mu mirimo yo gusoza inzu bikorerwa mu ruganda rushya rukora ibikoresho by’ubwubatsi rwa HQ-Aqua Plastic Ltd rwuzuye rutwaye miliyari 13 Frw.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) gifite imigabane mu nganda za Rutsiro Honey, Nyabihu Potato Company na Rwamagana Banana Wine, bwatangaje ko bubona hatazaboneka amafaranga yatuma zikora ku bushobozi bwazo 100% bituma zigomba kwegurirwa abikorera bakazibyaza umusaruro.
Mu Karere ka Karongi huzuye uruganda (MT Woodtec Solutions), ruherereye mu Murenge wa Rubengera rukoresha ikoranabuhanga mu gutunganya ibikomoka ku biti rwuzuye rutwaye miliyoni 1$.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yatangaje ko umubare w’Abanyarwanda bikorera wiyongereye, uva ku bihumbi 760 ugera kuri miliyoni 1,3, bivuze ko bagize ubwiyongere bwa 75,1%.
Buri munyarwanda wese ukunda u Rwanda yifuza igihugu gifite iterambere rirambye, gifite imihanda myiza, amashanyarazi ahagije, amazi meza kuri bose, serivisi z’ubuzima zinoze n’ibindi byinshi.
Urwego rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) rwatangiye ubukangurambaga bwo kwigisha no kwereka urubyiruko rwiga muri kaminuza amahirwe yo gushora ku Isoko ry’Imari n’Imagabane ry’u Rwanda (RSE) rukiri ku ntebe y’ishuri.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu (CMA) n’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) bwashimye intambwe igaragara imaze guterwa n’uruganda rukora ifu y’ibigori rwa Mahwi Grain Millers nyuma y’amezi make rwinjiye ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, rukabona igishoro cy’arenga miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yagaragaje ko ishoramari mvamahanga ry’abikorera [Foreign Private Capital] ryageze kuri miliyoni 886,9$ (ni ukuvuga asaga miliyari 1.241,17 Frw) mu 2023, bigaragaza izamuka rya 33,8% ugereranyije n’iryakozwe mu 2022.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, abiherewe ububasha na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, yakiriye indahiro z’abahesha b’inkinko batari ab’umwuga 50 abaha umukoro wo kurangiza imanza zitarangizwaga.
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko mu myaka itanu iri imbere uzakoresha agera kuri miliyari 1$ mu kunganira ibikorwa biteganyijwe muri gahunda y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere, icyiciro cyayo cya kabiri (NST2).
Urwego rugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda (CMA), rwagaragaje uruhare rw’ikoranabuhanga rya ‘Fintech Regulatory Sandbox’ mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu by’imari, rikoreshwa by’umwihariko mu Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda.
Ibigo by’ubwishingizi bya SONARWA Life na SONARWA General Insurance, byashimiye abakiliya babyo badahwema gufatanya umunsi ku munsi mu guteza imbere serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda.
Raporo ngarukagihembwe izwi nka ‘Stears Private Capital in Africa’, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu muri Afurika n’u rwa kabiri mu Karere mu gukorerwamo ishoramari ry’abikorera rinini mu gihembwe cya gatatu cya 2024.