Uru ruganda rwiswe Marecom Rice, rwubatswe ku muhanda wa kaburimbo Rwamagana- Kayonza mu Murenge wa Muhazi.
Ruri ku buso bungana na meterokare 8.000. Rwitezweho gutanga akazi ku bakozi bahoraho 30 rukazakorana n’abahinzi b’umuceri bo mu turere twa Rwamagana, Ngoma, Gatsibo na Kirehe.
Umuyobozi Mukuru wa Marecom Rice akaba n’umwe mu bayishoyemo imari, Rwagahungu Eugène, yabwiye IGIHE ko batangiye kurwubaka tariki ya 17 Nzeri 2025, rukazuzura rutwaye miliyari 2 Frw.
Mu cyiciro cya mbere hazakoreshwa miliyari 1.2 Frw ku buryo kizuzura muri Kamena uyu mwaka.
Ati “Ubu gushyiramo imashini no kugenzura ko zikora neza byararangiye, muri iki gihembwe twabashije kugura umusaruro w’abaturage kugira ngo dukore igerageza turebe ko uruganda rukora neza. Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 60 ku munsi, uzigereranyije n’umusaruro w’abaturage uhari nta kibazo tuzagira yaba ku bahinzi ba Rwamagana ndetse n’abo mu Ntara y’Iburasirazuba, twiteze ko nta musaruro uzongera gupfira ku mbuga.’’
Rwagahungu yavuze ko bifuza gukemura ikibazo cy’umuceri wasarurwaga ukangirikira ku mbuga ndetse bakaba baniteguye kugurira abaturage ku biciro byiza, ku buryo ubuhinzi bw’umuceri burushaho gutera imbere.
Ati “Abahinzi bagiraga ikibazo cyo kujyana umusaruro kure cyane, rero twabazaniye igisubizo hafi, nibahinge cyane natwe twiteguye kubafasha mu kugura umusaruro wabo. Ikindi twabazaniye akazi ku bana babo no kuri bo ubwabo. Umuceri bahinga tuzajya tugira uwo tubafasha kubatonorera tuwubahe bajye kuwurya.’’
Ngabonziza Augustin uhinga mu gishanga cya Cyimpima giherereye mu Karere ka Rwamagana, yabwiye IGIHE ko bishimiye uru ruganda rushya rwabegereye, avuga ko bizatuma babasha kugurisha hafi ndetse banabashe kurya umuceri mwiza bihingiye.
Ati “Turarwishimiye cyane kuko ruzaba ari uruganda rutwegereye, tuzabona abantu batugurira umuceri mu buryo buhoraho ku buryo natwe twajya tuwufata hafi. Ubusanzwe umuceri wacu twawugurishaga abashoramari bawujyana i Huye, ubwo rero tubonye uruganda hafi bizanatuma duhinga cyane ariko turabasaba kuzakora neza bakajya banatwishyura neza.’’
Gahiza Appolinaire uhinga umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo we yavuze ko bagize amahirwe yo kubona uruganda hafi ruzajya rutunganya umusaruro wabo.
Yavuze ko kandi babonye ahantu bazajya bagurira ibiryo by’amatungo hafi ku buryo bizabafasha kwiteza imbere.
Ati “Iyo batonoye umuceri haboneka ibiryo by’amatungo bya sondori, twiteze ko nabyo tuzabibona hafi bikadufasha gukomeza kwiteza imbere.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Rwamunono Richards, yabwiye IGIHE ko uru ruganda ruje ari igisubizo cy’abahinzi benshi bagurishaga umusaruro wabo mu majyepfo.
Ati “Iki ni igisubizo cy’inyongera mu buhinzi bw’umuceri no kuwutunganya, kuko abahinzi bacu bagurishaga umuceri wacu mu majyepfo nyuma y’uko urundi ruganda dufite inaha rugaragaje intege nke. Abahinzi bezaga rero ugasanga umuceri utinze ku mbuga rimwe na rimwe ukangirika ariko ubu babonye uruganda hafi ruzajya ruhita ruwufata rukawutunganya.’’
Biteganyijwe ko uru ruganda ruzatangira rufite ubushobozi bw’ububiko bwakira toni 2.500 rukazuzura rufite ubushobozi bw’ububiko bwa toni 5.000. Kuri ubu Akarere ka Rwamagana gahinga umuceri kuri hegitari zirenga 460.












Loading comments...
Tanga igitekerezo