Mu gice cy’iyi nama kizwi nka Rwanda Country Summit, cyateguwe ku bufatanye n’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ndetse n’Ikigo cy’Imari Mpuzamahanga cya Kigali (KIFC), Tsheole yerekanye amahirwe atangwa n’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda mu guha uburyo bw’ishoramari abantu b’ingeri zitandukanye.

Yerekanye ko u Rwanda ari igicumbi mpuzamahanga cy’ishoramari bitewe n’imiyoborere myiza, ndetse n’amategeko ahamye arengera abashoramari.

Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda mu mwaka wa 2025 ryakomeje kwaguka no gukura, aho hakusanyijwe miliyari 46 Frw, binyuze mu mpapuro mpeshwamwenda z’ibigo by’abikorera.

Ku rundi ruhande impapuro mpeshwamwenda muri rusange zakusanyije miliyari 246 Frw, aho igipimo cy’ubusabe cyageze kuri 293% byerekana uko hari inyota yo gukomeza gushora kuri iri soko bivuye ku bashoramari batandukanye.

Tsheole yongeyeho ko isoko ry’imigabane ya sosiyete zigenga naryo ryazamutse cyane. Amafaranga zibona avuye mu migabane yageze kuri miliyari 63,5 Frw mu 2025, avuye kuri miliyari 4,7 Frw mu 2024. Umubare w’imigabane yacurujwe wiyongereye ugera kuri miliyoni 425,2 uvuye kuri miliyoni 22,4 mu mwaka wabanje.

Amafaranga ava mu mpapuro mpeshwamwenda z’ibigo byigenga ndetse n’iza Leta (bond turnover) bwazamutse bugera kuri miliyari 148,5 Frw, izamuka rya 167% ugereranyije n’umwaka ushize.

Tsheole yashimye imbaraga zashyizwe mu kunoza amategeko agenga isoko ry’imari mu Rwanda, ndetse no kurushaho gutanga ubumenyi n’amakuru ku bashoramari batandukanye ku mahirwe atangwa n’iri soko.

Inama ya AFSIC – Investing in Africa ni imwe mu mahuriro akomeye ku ishoramari muri Afurika, ihuriza hamwe abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari n’inzobere mu by’imari i Londres mu Bwongereza baganira ku mahirwe y’ishoramari ari kuri uyu mugabane.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), Thapelo Tsheole, yagaragaje ko igihugu gikomeje gutera imbere mu bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane