Imigabane ya Nike yazamutseho 4,6% ku isoko ry’imigabane ku wa Gatatu, nyuma y’uko inyandiko zashyikirijwe inzego zibishinzwe zigaragaje ko Cook, uba mu Nama y’Ubutegetsi ya Nike kuva mu 2005, yaguze imigabane 50.000 ku giciro cya 58,97$ kuri buri mugabane.

Kugeza ku wa 22 Ukuboza, yari atunze imigabane igera ku 105.000.

Iri gurwa ry’imigabane ribaye mu minsi mike nyuma y’uko Nike itangaje ko inyungu zayo zo mu gihembwe zagabanutse ndetse n’uko igurisha ry’ibikoresho byayo mu Bushinwa rigenda biguru ntege.

Ubuyobozi bwayo buri kugerageza gukora amavugurura no gushyiraho ingamba nshya zo kwamamaza no guhanga udushya.

Hari hashize iminsi ibicuruzwa bya Nike bitagurwa cyane cyane mu Bushinwa aho iyi sosiyete ifite isoko rinini