Ni uruganda rwubatswe ku buso bwa metero kare zisaga ibihumbi 7, rwafunguwe ku mugaragaro ku wa 15 Nyakanga 2025.

Umuyobozi wa MT Woodtec Solution, Ndoreyaho Theophile, avuga ko uruganda bubatse rufite ubushobozi bwo gutunganya ibikoresho byatumizwaga mu mahanga.

Ati “Uruganda rukora ibikoresho mu mbaho dukoresheje umwihariko w’imbaho za pinusi, umwimerere wabyo ufite ubushobozi bwo gusimbura ibisanzwe biva hanze, ndetse unaruta byinshi byatumizwaga mu mahanga. Imbogamizi twagiraga bwari ubushobozi bw’ibikoresho ariko byose twarabizanye.”

Uru ruganda rufite abakozi 20 bahoraho n’abandi 10 badahoraho. Rufite ubushobozi bwo gutunganya ibitanda 200 cyangwa inzugi 200 mu kwezi, isoko rinini rikaba mu Mujyi wa Kigali.

Avuga kandi ko mu bikoresho bikomoka ku mbaho bikenerwa cyane n’ibigo bitandukanye birimo ibitanda, intebe zo mu ruganiriro no mu ruriro n’inzugi biri mu byo bazashyira imbere.

Ishoramari ryashibutsemo uru ruganda ni igitekerezo cy’abagabo babiri barimo Ndoreyaho Theophile usanzwe avuka mu Karere ka Karongi ku bufatanye na Prof. Dr. Mathias Schaefer ukomoka mu Budage.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard yavuze ko uru ruganda ruzafasha n’abanyeshuri biga ubumenyingiro kurushaho kumenyera umwuga.

Ati “Abana basoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro babonye aho bazajya bimenyereza umwuga ndetse hari n’abo rwahaye akazi, ni iterambere kandi n’amahirwe ku Karere kuko ruzagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkulikiyinka Christine yatanze umukoro ku bashoramari b’Abanyarwanda abasaba gukangurira abanyamahanga kuza gushora imari mu Rwanda.

Ati “Nimba Ndoreyaho yarabashije kumvisha Umudage, akabyumva, akabyemera bagafatanya ishoramari rya miliyoni 1 $, ni ibintu n’abandi bakwiriye kwigiraho bagakangurira abandi gushora imari mu Rwanda, kuko ari Igihugu cyiza.”

Inyubako y’uruganda yuzuye ifite agaciro k'ibihumbi 500$ n’imashini zirimo zikagira agaciro k'ibihumbi 500$.

Inyubako yatwaye ibihumbi 500$
Imashini ziri muri uru ruganda zifite agaciro k'ibihumbi 500$
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkulikiyinka Christine yatanze umukoro ku bashoramari b’Abanyarwanda abasaba gukangurira abanyamahanga gushora imari mu Rwanda
Uru ruganda rutunganya ibikomoka ku biti rwitezweho kugabanya ibyo Igihugu cyatumizaga mu mahanga
Abayobozi mu nzego zitandukanye bagaragaje ko uru ruganda ruzafasha mu iterambere ry'akarere