Ibyo byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin ubwo yanaganiraga na RBA.

Yagaragaje ko kuba Umujyi wa Kigali ugizwe n’imisozi bigira uruhare mu kuwukururira imyuzure ariko ko imishinga yo gutunganya ibishanga iri kuhakorerwa yitezweho kugabanya ubukana bw’icyo kibazo.

Ati “Twizera neza ko gutunganya bino bishanga bizafasha mu kugabanya ubukana bw’iyo myuzure. Muri rusange ariko bizanafasha gushyira mu bikorwa igenamigambi ku ngamba z’imihindagurikire y’ibihe u Rwanda rwiyemeje mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku bukungu bwacu.”

Umwe mu batuye i Kigali wahoze mu miturire y’akajagari, yavuze ko ibishanga biri gutunganywa babyitezeho umusaruro ufatika kuko ari mu baciye mu ngaruka z’amazi y’imvura ava ku misozi.

Ati “Mbere twari dutuye nabi wasangaga inzu igiye iri iruhande rw’indi nta hantu na hamwe amazi aca. Byateraga ibyago byinshi kuko amazi yamanukaga mu misozi abantu batuye hasi bakagira ibibazo. Kuba ibi bishanga biri gutunganywa bizajya bituma ayo mazi amanuka afite inzira ku buryo ahegera akabyazwa umusaruro.”

Isesengura ku bukana n’ibyago biterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda ryo mu 2024, ryagaragaje ko imyuzure iza mu mwanya wa gatatu mu biza bihitana ubuzima bw’Abanyarwanda benshi nyuma y’inkangu n’inkuba.

Iryo sesengura ryerekanye ko hagati y’umwaka wa 2016 na 2023, inkangu zishe abantu 449, mu gihe inkuba zo zahitanye 379 naho imyuzure ikomoka ku mvura yatwaye ubuzima bw’abantu 259.

Ibishanga bitanu biri gutunganywa i Kigali byitezweho kuzagabanya iyo myuzure ni icya Gikondo, Rwampara, Rugenge-Rwintare, Nyabugogo n’icya Kibumba aho bizuzura bitwaye asaga miliyari 80 Frw.

Umushinga wo gutunganya ibishanga bitanu byo muri Kigali ugeze kure