Meteo Rwanda igaragaza ko mu kwezi kwa Gicurasi 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 230 kandi ikaba iri hasi gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi kuko yabaga iri hagati ya milimetero 62 na 250.

Ni mu gihe kandi imvura nyinshi ishobora kugwa muri Gicurasi yagabanutseho milimetero hafi 100 ugereranyije n’ukwezi gushize kwa Mata 2026, kuko haguyemo imvura iri hagati ya milimetero 100 na 320.

Icyo kigo kigaragaza ko gice cya mbere cya Gicurasi (iminsi 10 ya mbere) hateganyijwe imvura izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa, muri icyo gice na ho mu gice cya kabiri n’icya gatatu hateganyijwe imvura iri hasi gato y’ikigero cy’imvura isanzwe ihagwa.

Iyo mvura izagwa ari nkeya muri Gicurasi ariko ntizaba iri ku bipimo bimwe mu gihugu hose kuko ahazagwa nyinshi ari iri hagati ya milimetero 200 na 230 iteganyijwe mu bice byinshi by’uturere twa Burera, Musanze, Ngororero, Nyabihu, Karongi, Rusizi na Nyamasheke, uburengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, ndetse n’uburasirazuba bw’uturere twa Rutsiro na Rubavu.

Ni mu gihe ibice bizagusha iri munsi y’iyo gato ari ingana na milimetero 150 na 200 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali uretse igice gito cy’uburasirazuba n’amajyepfo byawo, ibice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo uretse ibice by’Amayaga.

Ibice bizagisha imvura nkeya muri Gicurasi mu Rwanda ni izaba iri hagati ya milimetero 100 na 150 iteganyijwe ahasigaye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyepfo, mu turere twa Nyagatare na Gatsibo uretse uburasirazuba bwatwo, ibice byo hagati n’amajyaruguru by’Akarere ka Kayonza, amajyaruguru y’Akarere ka Rwamagana, amajyepfo y’Akarere ka Ngoma no mu burasirazuba bw’Akarere ka Bugesera.

Ni mu gihe akandi hasigaye mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe nke cyane kurusha ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 50 na 100.

Ibindi bipimo by’ikirere Meteo Rwanda igaragaza bizaranga Gicurasi 2026, ni ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya 19 °C na 29 °C, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya 10°C na 19°C.

Ni mu gihe umuyaga uringaniye ushobora kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Intangiro za Gicurasi zikunze gukangaranya Abanyarwanda bijyanye n’ibiza bikabije byabaye mu Rwanda ku wa 02-03 Gicurasi 2023 bigahitana abantu 135, inzu zirenga 2100 zikangirika mu gihe izindi 2.763 zasenyutse burundu, n’ibikorwaremezo nk’imihanda na byo birangirika.

Meteo Rwanda yateguje imvura nke ugereranyije n’isanzwe igwa muri Gicurasi