Ni ubushakashatsi bwatangijwe muri Werurwe 2026 bukaba buzarangira muri Nzeri 2026. Bwatangiye gukorwa nyuma y’uko hari ibarura ryakozwe bwa mbere hamenyekana ko muri Pariki y’Akagera hashobora kuba harimo ingwe ziri hagati ya 70 na 80. Ni mu gihe ubuyobozi bwa Pariki buvuga ko ingwe 59 ari zo bufiteho amakuru.
Umuyobozi ushinzwe umubano mwiza n’abafatanyabikorwa, Karinganire Jean Paul, yabwiye IGIHE ko ubushakashatsi bakoze hagati ya 2024 na 2025 babashije kubona ingwe zitandukanye 59 mu zigera kuri 80 bakeka ko bafite.
Yavuze ko igice kinini cy’amajyepfo ya Pariki ariho inyinshi ziba bitewe n’uko harimo ibihuru ugereranyije n’amajyaruguru.
Ati “Ubushakashatsi tugiye gukora ni ubutwereka imiterere y’ingwe dufite, uko zibayeho mu buzima bwa buri munsi muri Pariki y’Akagera, uko zitwara, ibyo zihiga, zikunze guhiga iki mu nyamaswa zihiga, zisohoka ayahe masaha, zibwagura kangahe mu mwaka? Tugiye gukora ubushakashatsi bwimbitse ku ingwe kugira ngo tumenye uko zitwara muri pariki mu bihe bitandukanye ku buryo tuzamenya aho zihigira uko hangana, inshuro zibwagura mu mwaka.’’
Karinganire yavuze ko bashaka uruhurirane rw’amakuru menshi birenze kumenya ingwe imwe gusa, ahubwo bakagira amakuru menshi ku buryo inyamaswa ingwe zihiga baba bazizi bazi n’uruhurirane rw’andi makuru yabafasha kumenya no gucunga neza iyi pariki bagendeye ku makuru y’inyamaswa zihiga n’izihigwa.
Ingwe ni inyamaswa y’indyanyama ishyirwa mu muryango w’injangwe nini zo mu bwoko bita Panthera. Muri uyu muryango niho abahanga mu by’ubushakashatsi bashyize Intare, igisamagwe, Jaguar n’izindi.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buherutse gutangaza ko mu mezi atatu ya mbere ya 2026, iyi pariki yasuwe n’abantu barenga 11.700 yinjiza arenga miliyoni 1.3$ ni ukuvuga asaga miliyari 1.9 Frw.






Loading comments...
Tanga igitekerezo