Ni mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026, u Rwanda rwiyemeje gutera ibiti bikabakaba miliyoni 60.

U Rwanda kandi rwiyemeje ko mu cyiciro cya kabiri cya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST2, ruzatera ibiti birenga miliyoni 300 bitarenze 2029.

Ibiza byiganjemo inkangu byibasiye Intara y’Iburengerazuba muri Gicurasi 2023, muri aka karere byambuye ubuzima abantu 29, abandi 29 barakomereka, nk’uko Raporo ya Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ibigaragaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel mu kiganiro na IGIHE, yagaragaje ko mu guhangana n’ibiza bamaze gutera ibiti miliyoni 2,8.

Ati “Nyuma y’ibiza byibasiye Igihugu mu 2023 bigatwara ubuzima bw’abaturage, mu mwaka wakurikiye w’ingengo y’imari 2024/25 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye hatewe ibiti 822.000 birimo ibyatewe mu kuvugurura amashyamba n’ibindi bivangwa n’imyaka mu kurushaho guhangana n’inkangu. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2025/26 tumaze gutera ibiti 2.072.340.”

Umuyobozi mukuru w’Umuryango utari uwa Leta OSEPCCA ukorera mu Murenge w’imisozi wa Boneza unahanamiye ikiyaga cya Kivu, Majyambere Mustapha mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko bari gutera ibiti birenga ibihumbi 300.

Ati “Twahereye mu Murenge wa Boneza aho turi gutera ibiti ibihumbi 375.000 mu gusubiranya ibyanya byangiritse bingana na hegitari 300 birimo ibivangwa n’imyaka, tutibagiwe n’icyanya cya hegitari 70 kizaterwamo ibiti gakondo, mu kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”

Intara y’Iburengerazuba ikunda kwibasirwa n’ibiza birimo n’ibiterwa n’inkangu mu bihe by’imvura cyane cyane mu Karere ka Rutsiro, Nyabihu, Karongi, Rubavu na Ngororero.

Mu 2020 imvura yaguye muri Gicurasi yahitanye abantu 50.

Umurenge wa Mushonyi niwo umaze guterwamo ibiti byinshi muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2025/26, kuko hamaze guterwa ibiti 316,880, mu gihe uwa Rusebeya umaze guterwamo ibiti.

Muri Gicurasi 2023 nabwo ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru, byahitanye abaturage 135, abandi 110 barakomereka.

Mu myaka ibiri, i Rutsiro hatewe ibiti miliyoni 2,8 mu guhangana n’ibiza byibasira imisozi ihanamye