Ibi byagarutsweho mu Muganda rusange wabaye ku wa 28 Werurwe 2026, aho byahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’amashyamba, uw’amazi n’uw’ubumenyi bw’ikirere.

Ni umuganda wabereye mu Mirenge ya Rutunga na Gikomero aho hatewe ibiti birenga ibihumbi 11 mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imihindangurikire y’ikirere.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yavuze ko mu bindi byazamutse harimo ubwizerwe bw’amakuru y’iteganyagihe atangwa mu gihe cy’amezi atatu cyangwa igihembwe yageze kuri 77% buvuye kuri 70% bwariho mu myaka 10 ishize.

Gahigi yasobanuye ko igikomeje gutuma ikigero cy’amakuru y’ubwizerwe atangwa na Meteo Rwanda kizamuka ari ubukera ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kugura ibikoresho bifite ikoranabuhanga rigezweho.

Ati “Ku bijyanye n’ibikoresho mu Rwanda duhagaze neza kuko ibikoresho twakwita ko ari iby’ibanze byose bikenewe kugira ngo tumenye uko icyo kirere kimeze ubu birahari kandi bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.”

Yakomeje avuga ko nubwo bari ku kigero cyiza, ariko atari cyo cya nyuma ahubwo ko bazakomeza kujya imbere bakarenza aho bari ku buryo bifuza ko yazagera hejuru ya 90%.

Gahigi yavuze ko bidashoboka ko amakuru yatanze ku iteganyagihe aba impamo 100% kandi ko no ku isi yose ari uko bimeze.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yeretse abaturage ko impamvu u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gutera ibiti ari uguhangana n’ingaruka z’imihindangurikire y’ikirere zikomeje kwiyongera.

Ati “Birakenewe kandi byihutirwa ko twese duhuriza hamwe imbaraga mu kurinda no kubungabunga umutungo kamere w’amashyamba, uw’amazi ndetse no gukurikiriza inama tugirwa n’abahanga mu bumenyi bw’ikirere.”

Yasabye abaturage kuzirikana akamaro k’amazi, amashyamba ndetse na serivisi z’ubumenyi bw’ikirere mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yababwiye ko bakwiriye kugira intego yo kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga umutungo kamere w’amazi hakorwa ibikorwa byo kubungabunga ibyogogo, kurwanya isuri, gutera amaterasi ndetse n’imirwanyasuri.

Muri rusange ibiti byatewe ni 11.111 birimo Umunyege 3300, Umuvumu 1650, Umuko 1211, Umusebeya 1650, Umwungo 1650 n’Umufu 1650.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye asabana n'abaturage bo mu Karere ka Gasabo
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye atera igiti mu Karere ka Gasabo
Abaturage bo mu Murenge wa Rutunga bitabiriye Umuganda
Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi ari kumwe na Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye ubwo bari bagiye gutera ibiti ku musozi uherereye mu Murenge wa Rutunga