Imibare igaragaza ko mu Isi habarizwa robot zirenga miliyoni 4,6 ziri gukoreshwa mu mirimo itandukanye mu nganda.
Ni ibigaragaza uburyo Isi iri guteza imbere uburyo bwo kwimakaza imashini zikoresha, mu kongera umusaruro na cyane ko robot ishobora gukuba uwo umuntu yatanga inshuro 10 bijyanye n’imirimo itandukanye.
U Bushinwa ni kimwe mu bihugu byamenye kare ibanga ry’izi mashini zoroshya akazi kuko nko mu 2024 bwatangije izigera ku bihumbi 300. Ubu bufite robot zirenga miliyoni ebyiri mu kazi.
Mu Bushinwa hafi 90% by’ibigo bitandukanye bibona ko AI na robot ari byo nkingi mwikorezi mu guhindura ubucuruzi bwabyo.
Mu 2025 agaciro ka za robot kari kuri miliyari 20,8$ ndetse byitezwe ko mu 2032 aka gaciro kazaba karikubye inshuro zirindwi.
Kuva ku modoka zitwara, imashini zitanga serivisi nk’abantu, izifasha abaganga kuvura nta kwibeshya cyangwa ukaba wabaga umuntu uri ikantarange, akabagwa neza, izikoreshwa mu buhinzi nko guhinga, kubagara no gusarura nta bitakaye n’ibindi iri koranabuhanga rikomeje kwisungwa na bose.
Nk’ubu robot izwi nka Spot imaze kuba ikimenyabose, aho yifashishwa mu mirimo ya gisirikare nko mu bugenzuzi, gutahura ibiturika n’indi mirimo itandukanye ishobora kurengera ubuzima bw’abantu.
Ubwo ntitugarutse kuri Apis Cor's, robot y’Abarusiya ifasha kubaka inzu ikayirangiza mu masaha atarenze 24, ReWalk yo muri Israel ifasha abafite ibibazo by’urutirigongo kugenda n’ibindi.

U Rwanda ntirwasigaye
Nyuma y’uko muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, isesengura ryakozwe ryagaragaje ko hakenewe ishoramari rya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ ubukungu bw’Igihugu.
U Rwanda rukomeje guteza imbere imishinga itandukanye yo kwimakaza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) izarufasha kongera miliyoni 589$ (6%) ku musaruro mbumbe w’igihugu aturutse muri uru rwego.
Ni urugendo Igihugu gikomeje gufatanyamo n’abafatanyabikorwa batandukanye bikajyana no kongera ubushobozi bwa internet mu Rwanda kuko bene izi mashini ziba zikeneye iyihuta nka 5G yageze mu Rwanda.
Benshi batunguwe na robot zafashije mu gupima umuriro mu bihe bya Covid-19, ariko ibigo bitandukanye bikomeje gufatirana aya mahirwe u Rwanda rukomeje gutanga.
Ntabwo mu Rwanda tumenyereye ibijyanye na za robot zakira abakiliya nko muri restaurant kuko bimenyerewe mu bihugu byateye imbere.
One Love Café yiyemeje kuzana aka gashya i Kigali. Ubu iyo ugeze muri iyi restaurant ibararizwa ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu bakwakira harimo na robot ebyiri zahawe izina Amahoro na Umoja bisobanuye ubumwe.
Robot zikoreshwa muri One Love Café, zirimo uburyo bw’ikoranabuhanga butuma zifata ikintu umukiliya yatumije ikamenya aho ikijyana, yahagera ikabwira umukiliya ko izanye ibyo yatumye.
Zifite n’ubushobozi bwo kwamamaza zivuga, zigashishikariza abantu gusura u Rwanda, zigaragaza ko Kigali ari umujyi ufite isuku. Ni robot kandi zakuririmbira wagize isabukuru y’amavuko n’indi mirimo myinshi.
Kuba ikoranabuhanga riri kwaguka cyane ku Isi by’umwihariko u Rwanda, biri mu byatumye One Love Café ihitamo gukoresha robot muri serivisi itanga, nk’uko bisobanurwa na Umutoni Cynthia uyobora One Love Café.
Ati “Twafashe umwanzuro wo gukoresha robot mu ntangiriro, nk’uko umuntu ategura umushinga akavuga ngo nzajya nkoresha ibi n’ibi, ni na ko twifuje ko twakoresha robot. Gukoresha robot rero ni nko mu buryo twashakaga ko restaurant yacu igendana n’iterambere kuko turi mu gihe cy’ikoranabuhanga.”
Hari abantu batekereza ko ikoranabuhanga rizatuma babura akazi bitewe n’uko ibyo bakora bisigaye bikorwa na robot, ubwenge buhangano n’ibindi bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga.
Icyakora abahanga mu by’ikoranabuhanga bagaragaza ko nubwo bimeze uku abantu bakwiriye guhanga ibishya bizatuma badasimurwa mu kazi, bakiga kugoresha iri koranabuhanga.
Impamvu ni uko imibare igaragaza ko imirimo hafi miliyoni 150 muri iki gihe na yo izahangwa hashingiwe kuri iri koranabuhanga. Nko kwita kuri izi robot, amategeko azigenga, kuzikoresha n’ibindi.
One Love Café igitangiza iyi gahunda nshya, benshi batekereje ko bambuwe akazi icyakora hakagaragazwa ko icyo kitari cyo kigamijwe kuko hari indi mirimo ikenewe mu gikoni robot itakora/itarabasha gukora. One Love Café ifite abandi bakozi 20.
Nyiri One Love Café, Eng. Misgun Abraha Berne, avuga intego yabo atari ukwanga gutanga akazi, ahubwo gukoresha robot biri no mu buryo bwo gususurutsa abantu, kwamamaza no kuzana ubishya muri serivisi yo kwakira abantu mu Rwanda.
Yagize ati “Impamvu twahisemo gukoresha robot ni ukugira ngo tuzane agashya muri serivisi zo kwakira abantu muri Kigali. Kigali iri mu mijyi isurwa cyane muri Afurika ndetse imaze gutera imbere muri serivisi zo kwakira abantu rero natwe twashakaga kongeraho udushya.”
Burya ngo akeza karigura, no kuri robot zo muri One Love Café niko biri kuko ntabwo ari buri wese wazigondera, zigura agatubutse.
Eng. Misgun agaragaza ko Umoja ari robot zifatwa nk’abandi bakozi ariko bihagazeho. Avuga ko hari izigura miliyoni 50 Frw cyangwa akaba yarenga bitewe niyo ari yo.
Ati “Ku isoko mpuzamahanga wabona robot igura miliyoni 2 Frw, wanabona izigura miliyoni 30 Frw cyangwa miliyoni 40 Frw, ariko kuri robot zacu twagereranya igiciro cyazo dushyizemo amafaranga y’urugendo, imisoro n’ibindi, ni ukuva kuri miliyoni 10 Frw kugeza kuri miliyoni 50 Frw.”
Yakomeje ati “Mu gihe kiri imbere Abanyarwanda nibazikunda zikagira ikintu zongera mu bijyanye no kwakira abantu muri Kigali, tuzazana izindi nyinshi.”
Guhanga ibishya muri serivisi mu Rwanda ni ingenzi cyane ko zigize uruhare runini mu musaruro mbumbe w’Igihugu.
Nk’umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya Gatatu cya 2025, wageze kuri miliyari 5.525 Frw, bigaragaza izamuka rya 11,8% ugereranyije n’igihe nk’iki umwaka wabanje.
Serivisi zagize uruhare runini mu izamuka ry’umusaruro mbumbe kuko zifite 57%, ubuhinzi ni 15% mu gihe inganda zifite 22%.
Reba aya mashusho umenye imikorere ya robot zakira abantu muri restaurant i Kigali










Loading comments...
Tanga igitekerezo