Uyu mugore yashyize hanze uruhererekane rw’amafoto menshi agaragaza we n’umugabo barushinga, maze agira ati “Rero uru ni urukundo…yari wowe buri gihe.”

Ku 18 Ukuboza 2024 ni bwo Irasubiza yasabwe aranakobwa, mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi birori byabanjirije ibyo gusezerana imbere y’Imana n’ubusabane byabereye mu mujyi wa Nampa ho muri Leta ya Idaho ku wa 19 Ukuboza 2024.

Muri Kanama 2024 ni bwo Irasubiza yari yambitswe impeta n’umukunzi we, bemeranya kuzabana akaramata.

Muri Kamena 2024, Irasubiza yerekanye ku nshuro ya mbere ko uyu musore bakundana, abihishurira inshuti ze n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Irasubiza ateye iyi ntambwe mu gihe ku wa 14 Ukuboza 2024 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri Boise State University.

Miss Irasubiza Alliance ntakiri ingaragu
Irasubiza Alliance yakoreye ubukwe muri Amerika
Irasubiza yari agaragiwe n'inshuti n'umuryango
Miss Irasubiza n'abakobwa bamwambariye mu bukwe bwe
Impeta yambitswe Irasubiza ubwo yarushingaga
Miss Irasubiza yavuze ko umugabo we ari we yari ategereje kuva kera