Umugore wa Kanye West, Bianca Censori, aherutse gutungura benshi mu birori bya Grammy Awards 2025, ubwo yatambukaga ku itapi itukura yambaye ikanzu ibonerana cyane, ku buryo bimwe mu bice bye by'ibanga byagaragaraga, ibyatumye bamwe bavuga ko ashobora no gukurikiranwa n'amategeko.
Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ rigizwe n’intore zahoze mu Bihame by’Imana ryakoze igitaramo kidasanzwe, cyitabiriwe cyane n’abantu batandukanye, Kate Bashabe aratungurana arahamiriza.
Umunyakenya Jacob Obunga uzwi nka Otile Brown mu muziki, yaririmbye mu gitaramo cy’amateka cya The Ben, aboneraho kumushimira ku mugaragaro ko yamubaye hafi mu bihe bigoye yanyuzemo.
Miss Irasubiza Alliance wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda mu 2020, yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe, agaragaza ko aryohewe n’urukundo n’umugabo we.
Angelique Angarni-Filopon usanzwe ukora mu ndege yaciye agahigo ko kwegukana ikamba rya ‘Miss France 2025’ ku myaka 34 y’amavuko, bimugira nyampinga wa mbere ukuze ubayeho muri iki gihugu.
Irankunda Joseph [Joe Romantic] ari ku rutonde rw’abahagarariye ibihugu byabo ku Mugabane wa Afurika, mu basore bahataniye ikamba rya Mister Africa International 2024.
Abitabiriye ibirori bya The Silva Gala byateguwe na Sherrie Silver banyuzwe n’umuhate uwo mukobwa akomeje gukoresha mu kugera ku ntego ze ndetse bamwizeza gukomeza gufatanya na we.
Riderman, Bull Dogg na Danny Nanone ndetse na Platini bategerejwe i Rubavu mu iserukiramuco rigiye kumara iminsi ine ribera ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu.
Mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yari yatangiriye mu Banyarwanda batuye hanze y’u Rwanda ku wa 14 Nyakanga 2024.
Mu gihe habura amasaha make ngo umukino w’ishiraniro uhuza Rayon Sports na APR FC utangire, abahanga mu kuvanga imiziki barimo Dj Sonia na DJ Bloww bamaze kwigaruria imitima ya benshi, baraza kuba basusurutsa abitabira uyu mukino, ari nawo wa mbere uraba ubereye kuri Stade Amahoro nyuma yo kuvugururwa.
Abahanzi Nyarwanda Bruce Melodie na Element EleéeH bagiye guhurira ku rubyiniro n’abarimo Awilo Longomba umaze imyaka 44 akora umuziki, mu gitaramo kitwa Shady Mixtape kizabera i Londres mu Bwongereza muri Gicurasi 2024.
Mu mbyino zinogeye amaso, abasore n’inkumi basusurukije bikomeye abakunzi b’imbyino zigezweho bitabiriye isozwa ry’irushanwa ryo kubyina ryabaga ku nshuro ya kabiri ritegurwa n’inzu y’imideli ya Urutozi Gakondo.
Abahanzi bazwi mu muziki nyarwanda barimo Yvan Muziki na Eric Mucyo banyuze benshi mu gitaramo cyiswe “Gakondo Meet Blues and Soul’’ bahuriyemo n’Umunyamerika Vasti Jackson wamenyekanye mu muziki wa Amerika, by’umwihariko mu njyana ya Blues.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bamwe mu bihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye igitaramo ‘Inkuru ya 30’ cy’Itorero Inyamibwa AERG kiri kubera muri BK Arena.
MTN MoMo Rwanda Ltd yahembye abakiliya 61 batsindiye ibihembo mu bukangurambaga bwiswe ‘BivaMoMoTima’, bugamije gushimira abakoresha Momo Pay neza.
Abanyarwanda batuye hirya no hino ku Isi bitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku matariki ya 2-3 Gashyantare 2024, bataramiwe n’abahanzi bakunzwe barimo The Ben, Teta Diana na Bruce Melodie.
Umuco w’Abanyarwanda n’Abarundi ufite imigenzo ikurura benshi cyane cyane imbyino n’umurishyo w’ingoma byizihira abarebyi. Mu iserukiramuco ryiswe ‘Iteka African Cultural Festival’ imbyino n’ibindi bigize iyi mico byifashishijwe mu guhamagarira abantu kwimakaza umuco w’ubumuntu.
Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yasezeranye na Uwicyeza Pamella mu birori binogeye ijisho byabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyi wa Gatandatu, Meddy na Diamond Platnumz bamugenera ubutumwa bunyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Sandra Teta yongeye kubura ibyo gutegura ibirori bibera mu tubari muri Uganda nyuma y’amezi amaze asubiye kubana na Weasel.
Abakora ibijyanye n’ubwiza barimo abakora za make up, abogoshi, abatunganya inzara n’abandi bagaragaje ko igihe kigeze ngo bahabwe agaciro mu kazi kabo ka buri munsi cyane ko babayeho igihe kinini bitwa amazina atandukanye kubera ibyo bakora.