Icyakora TMZ yatangaje ko nta ngaruka zizagera kuri Bianca ziturutse ku myambarire yagaragaje muri ibi birori.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko gifite amakuru ahamya ko abari bashinzwe umutekano ba AEG na Recording Academy; ibigo byari byateguye Grammy Awards, bari bari ahabereye ibirori ubwo Kanye West na Bianca binjiraga.
Ni nabwo umugore wa Kanye West yagaragaje imyambarire itaravuzweho rumwe, icyakora amakuru akavuga ko nta muntu wigeze atanga ikibazo kuri iyi myambarire ngo atange ikirego kuri Polisi.
Hagati aho, amakuru avuga ko abateguye ibi birori bari babizi ko Kanye West yagombaga kunyura kuri iyi tapi, uretse ko bivugwa ko nabo batunguwe n'imyambarire y'umugore we.
Impamvu ni uko uyu mugore yinjiye yambaye umwambaro munini w'umukara, akanatangira kugenda kuri tapis y'umutuku akiwambaye, ariko yagera hagati, aho yarimo gufatwa amafoto ari kumwe n'umugabo we, agahita awukuramo.
Aba bombi bagaragaye basohoka muri ibi birori ariko bitarangiye, bamwe bakavuga ko ibi byatewe n'uko aba bombi basohowe kubera imyambarire y'uyu mugore, uretse ko TMZ yabihakanye.













Loading comments...
Tanga igitekerezo