Nk’uko bigaragara ku mbuga zacururizwagaho amatike, ni umukino uzaba ufite ubwitabire buri hejuru cyane ko umatike yamaze gushira.

Si kenshi, aba-Dj bajya gucurangira ku bibuga by'imikino mbere yayo, yabereyeho umupira w’amaguru, ariko IGIHE yamenye ko ibi byakozwe kugira ngo abafana bafashwe kugira ibihe byiza.

Si aba gusa kandi kuko hazaba hari n’abashyushyarugamba basanzwe bamenyerewe mu ruganda rwa siporo mu Rwanda nka David Bayingana, Shema Natete Brian ndetse na Uwimana Clarisse.

Dj Sonia w’imyaka 25 asanzwe acuranga ahantu hatandukanye harimo ibitaramo cyane ko no mu mwaka ushize yacuranze mu birori byo gusoza ibitaramo bya ‘Giants of Africa Festival’, BAL iheruka ndetse n’ibindi.

Uretse kuvanga imiziki no kuba umuririmbyi, DJ Bloww yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2013 arangije amashuri yisumbuye mu birebana Computer Science.

DJ Bloww ni umwe mu bavanga imiziki bagezweho mu Rwanda
DJ Sonia uri mu bakobwa bagezweho ni umwe mu bagiye kuganura Stade Amahoro
DJ Sonia na DJ Bloww bagiye guhurira mu birori byo gususurutsa abitabira umukino wa APR FC na Rayon Sports