{Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 14 Nyakanga 2012 hatowe abakobwa batatu bazaserukira Intara y’Amajyepfo mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, rizwi nka Miss Rwanda 2012.}
Abo bakobwa batatu bahize abandi batandatu bitabiriye ijonjora, ni: Nyampinga Umutesi Aurore wabaye uwa mbere (Nyampinga w’Intara y’Amajyepfo), Isimbi Deborah wabaye igisonga cya mbere ndetse na Umurerwa Ariane wabaye igisonga cya kabiri.
Umutesi Aurore yabaye Miss Muhanga 2009, afite imyaka 20 y’amavuko n’uburebure bwa metero 1 na sentimetero 73; Isimbi Deborah ni Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda 2012, afite imyaka 20 y’amvuko n’uburebure bwa metero imwe na sentimetero 70; Naho Umurerwa Ariane afite imyaka 20 y’amavuko akagira uburebure bwa metero imwe na sentimetero 71.
Aba batatu batsinze nyuma yo gusubiza ibibazo bitandukanye babajijwe n’ abakemurampaka batatu aribo, Rushingabigwi Emmanuel, Uwanziga Lilian na Murenzi Jolie wari n’umuyobozi w’akanama k’abakemurampaka. Bakaba bazahagararira Intara y’Amajyepfo ku rwego rw’igihugu.
Muri iri rushanwa hiyandikishije abakobwa icyenda, ibazwa rya mbere ryasezereye bane hasigaramo batanu, maze n’abo batanu bongera kubazwa hasigara aba batatu batsindiye kuzahagararira Intara y’Amajyepfo.
Benshi mu bakuwe mu irushanwa bazize ikibazo cy’indimi z’amahanga, n’ubwo bari bemerewe gutoranya mu rurimi bashaka mu ndimi eshatu zirimo n’u rwabo gakondo (Ikinyarwanda), nta wigeze atoranya gusubiza mu Kinyarwanda, gusa hari uwaje kunanirwa gusubiza mu rwo yahisemo biba ngombwa ko yitabaza Ikinyarwanda.
Abashyitsi bakuru muri ibi birori barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiriza Jeanne watangije uyu muhango yibutsa ko Intara y’Amajyepfo ariyo gicumbi cy’umuco, ngo bityo akaba ari yo mpamvu yabimburiye izindi gutora abazayihagararira.
Izabiriza ni nawe washyikirije ikamba Miss Aurore, Makuza Lauren wo muri Minisiteri y’umuco yambika ikamba Isimbi na Umurerwa.
Uretse kwambikwa amakamba, buri umwe muri aba batatu batsinze yashyikirijwe ibahasha irimo Amadolari ijana y’Amerika.

Ibi birori byasusurukijwe na Band yitwa Kigali Band ya kompanyi “No Limit” ndetse n’abagore bavuza ingoma bo mu Ntara y’Amajyepfo “Ingoma nshya Women Promotion”.

Twabamenyesha ko nyuma y’Intara y’Amajyepfo, ubu kuri uyu wa Gatandatu hatahiwe Intara y’Uburengerazuba, imihango yo gutora batatu bazayihagararira uzabera mu karere ka Rubavu, kwiyandikisha byaratangiye, aho ushobora kohereza umwirondoro wawe (wuzuza forms) ukoresheje internet cyangwa ukajya kwiyandikishiriza ku murenge wawe.
Kugeza ku munsi w’ejo hashize, mu Ntara y’Uburengerazuba hari hamaze kwiyandikisha abakobwa 15 (benshi ni abanyeshuri bo mu ishami rya Kaminuza Yigenga ya Kigali ry’I Gisenyi, ULK).





Loading comments...
Tanga igitekerezo