{Umuhanzi Kitoko, kuri uyu wa Gatandatu, arataramira Abanyarwanda baba mu gihugu cy'u Bwongereza batuye mu mujyi wa London.}

Ni mu gitaramo ngaruka-kwezi bita 'Kigali Night' gisanzwe kiba buri wa Gatandatu wa nyuma w'ukwezi.
Iki gitaramo kizakurikirwa n'ibindi bibiri azakora ku Mugabane w'u Burayi.
Aganira na IGIHE, Kitoko yadutangarije ko yashimishijwe n'uburyo Abanyarwanda bamwakiriye ndetse n'uburyo ibitaramo byose amaze gukorerayo byagenze anizera ko n'icyo kuri uyu wa Gatandatu ndetse n'ibindi bizakurikira bizagenda neza nta kabuza.
Iki ni igitaramo cya gatatu Kitoko agiye gukorera mu Bwongereza. Yahageze kuwa 13 Ukwakira, umunsi yakoze igitaramo cye cya mbere, yongera gukora ikindi kuwa 20 Ukwakira 2012.
{Dore uko byari bimeze mu bitaramo byabanje Kitoko yakoreye mu Bwongereza:}


Kitoko yatangarije IGIHE ko ateganya kugaruka mu Rwanda hagati y'amatariki ya 14 na 20 Ugushyingo kuko ataramenya neza itariki ihamye azagarukiraho.
{ Andi makuru avugwa mu myidagaduro… }
1. TNP na Knowless bafashe amashusho ya “Ndamburiraho Ibiganza”

{Knowless na TNP baraye, kuri uyu wa Gatandatu, bafashe amashusho y'indirimbo baririmbanye yitwa Ndamburiraho ibiganza.}
Aya mashusho bayafatiye mu mujyi wa Kigali, ahitwa Las Vegas, ruguru gato ya City Radio. Aba bahanzi bagaragara basa nk’abari mu kabare, aho basa nk’abahurira na Knowless.
Aganira na IGIHE Producer Rachid wo muri Spotlights, uwayoboye amashusho muri iyi Video, avuga ko Knowless na TNP ari abahanga mu mashusho ku buryo abona indirimbo izaza ari nziza cyane.
Yagize ati “Ni abahanga bombi; Knowless na TNP, bamaze kumenyera Camera kandi bakina neza, amashusho azaba asa neza”.
Yavuze ko iyi video izajya hanze mu Cyumweru kimwe.
Indirimbo “Ndamburiraho Ibiganza” ya TNP na Knowless iri mu zakunzwe mu Rwanda.
2. Ubukwe bwa Kanyombya bwitabiriwe n’isinzi ry’abantu


{Kanyombya yakoze ubukwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Ukwakira 2012. Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abamotari n’abafana be muri rusange.}
Bakimara gusezerana ku murenge, Kanyombya n’umugore we n’abatashye ibirori bazegurutse umujyi wa Kigali baherekejwe n’abantu benshi mbere yo kujya aho biyakiriye i Gikondo Tell A Vista.
Kanyombya akimara kuva ku Murenge Gikondo, yavuze ko yifuza kuba yaba urugero rwiza ku bahanzi bose n’abandi bantu bazwi bityo nabo akabasaba ko bazajya bashaka bagakora ubukwe.
Yagize ati “nshobora kuvuga ngo abastar bose, abahanzi bose bibe intangarugero kugira ngo nibuze bajye bashaka bakore ubukwe (marriage)”.
Muri ubwo bukwe, umwe mu bana be yashimiye Imana cyane kuba ababyeyi be babanye. Yagize ati “Aba ni ababyeyi banjye ndabashimira. Kuba bigeze uyu munsi wa none hari intambara nyinshi twarwanaga ariko uyu munsi Imana yabiduteguriye, byari biteguye neza.”
Kanyombya, w’imyaka 62, ubusanzwe witwa Kayitankore Ndjoli, asezera byemewe n’amategeko n’umugore we bari basanzwe babana witwa Umulisa Jeanne. Kanyombya yamenyekanye cyane biturutse ku buryo yasetsaga cyane muri Filme "Haranira Kubaho" y'itorero "Abasare".
Kanyombya kandi yamenyekanye cyane ubwo yabaga umunyamakuru kuri City Radio atangiza ikiganiro "Abarezi Family".
Ubu bukwe bwaranzwe n'udushya twinshi.
IGIHE Team: Gisele Umutesi & Venuste Kamanzi &Richard Irakoze




Loading comments...
Tanga igitekerezo