{Ku shuro yacyo ya mbere kiba mu Rwanda, Street Electronic Music Dance kizwi nk’igitaramo kibera mu muhanda, kuwa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2013 cyabereye
mu muhanda werekeza ku ruganda rwa AZAM, mu Karere ka Gasabo, ariko nticyitabiriwe.}
Iki gitaramo cyatangiye ahagana mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro cyitabiriwe n’abakabakaba 50, ariko nubwo bari bake bakoze ibishoboka byose barishima barabyina, babifashijwemo n’aba Djs bavangaga umuziki, barimo DJ Pang wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Makeda wo mu Rwanda na Africano wo muri Afurika y’Epfo.


Abo ba DJS berekanye ubuhanga bagiye barushanwa buri wese yerekana umwihariko we, bifasha abitabiriye igitaramo kurushaho kunyurwa mu kwidagadura bakurikije injyana y’umuziki wagendaga.

Ku bijyanye no kuba abantu batitabiriye ari benshi, Mihigo wa Migabo Frank umwe mu bari bakitabiriye yabwiye IGIHE ko kuba Street Electronic Music Dance ari igitaramo gikomeye ku Isi hose, mu gihe gitaba no mu Rwanda abantu bazajya bashika.
Yagize ati “Kuba kititabiriwe mu Rwanda ntibyankanga kuko ari ku nshuro ya mbere, ndabizi ubutaha kizitabirwa kuko ni kimwe mu bitaramo bikundwa aho bigenda bibera mu bihugu byateye imbere.”
Mu mpamvu ariko zahwihwiswaga ni iki gitaramo cyajemo bake bitewe n’uko abari gutwarwa n’imodoka zashyizweho gutwara abagenzi batavuze amasaha zigomba kubonekeraho, abandi bakavuga ko habaye ikibazo mu kwamamaza.
Ku nshuro ya mbere iki gitaramo kibaye cyitabiriwe n’abanyamahanga, na bamwe mu banyarawanda basanzwe bamenyereye ibyo bitaramo na bake bari bafite inyota yo kubimenya. Uko icyo gitaramo gitegurwa akazi kaba ari aka ba Djs bavanga injyana ubundi abandi bakabyina bakarikesha.





kanda hano urebe andi mafoto y'igitaramo gishya mu Rwanda, Street Electronic Music Dance.




Loading comments...
Tanga igitekerezo