Byagarutsweho ubwo Inteko y’Umuco yatangizaga imurikabikorwa rigamije gusobanura imikorere ya serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu, umutungo wayo ndetse n’uko uwakenera kuzikoresha yazigeraho.

Ubu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu 24.660 basuye Inkoranyabitabo y’Igihugu mu 2024/25, muri bo abangana na 24.132 bayisuye mu buryo bw’ikoranabuhanga biri ku kigereranyo cya 98% mu gihe 528 bangana na 20% bagiye aho ikorera.

Inteko y’Umuco ivuga ko ubu bushakashatsi ari bwo bwa mbere bukozwe ndetse ari intangiriro y’ubundi buzakorwa mu gihe kizaza hagaragazwa impinduka zabayeho, n’ibipimo bishya ku ngeri zinyuranye z’ubwitabire bwo gukoresha serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu, Claude Nizeyimana, yatangaje ko kugeza ubu mu bubiko bw’Inkoranyabitabo y’Igihugu hamaze gukusanyirizwa umutungo w’ibitabo 16.330. Avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko igitabo cya Kera gihari ari Inganji Karinga I cya Alexis Kagame kimaze imyaka irenga 80 kuko ari icyo mu 1943.

Ni mu gihe igishya kirimo ari icyitwa ‘Forsaken for a Sake’ cyanditswe na Mireille Karera cyo mu 2025. Harimo kandi Ibinyamakuru nka Kinyamateka kuva mu 1951, L’Afrique et le monde yo kuva mu 1953, Imvaho kuva mu 1974, Ingabo kuva mu 1995 n’ibindi.

Ibindi birimo ni Amagazeti ya Repubulika y’u Rwanda agera ku 3.421 yo kuva mu 1964.

Intebe yInteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko nyuma yo kubona ko abakoresha serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu biganje mu bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, batangiye gushyira ibitabo mu buryo bw’amajwi kugirango bisomwe kurushaho.

Ati” Byagaragaye ko umubare munini w’abasoma ari urubyiruko kandi rusomera ku ikoranabuhanga, ni muri urwo rwego twatangiye uburyo bushya bwo gushyira ibitabo mu majwi kugirango bisomwe kurushaho, byorohereze abantu bafite ubumuga bwo kutabona n’abandi bafite imbogamizi zo gusoma.”

Yakomeje agira ati “Hari kandi gahunda yo guhindura ibitabo biri mu zindi ndimi bigashyirwa mu Kinyarwanda kuko byagaragaye ko hari abafite imbogamizi yo kuba batazi izindi ndimi.”

Amb. Masozera yasabye abantu bose batunze ibitabo bitandukanye bya Kera n’abafite ibitabo byanditswe ku Rwanda byasohokeye mu gihugu no hanze kubishyikiriza Inteko y’Umuco bikabikwa neza kuko ari umutungo w’igihugu.

Ibitabo bitatu byamaze gushyirwa mu buryo bw’amajwi birimo; Imyambarire y’Abanyarwanda mu ndorerwamo y’Umuco n’Iterambere, Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda na kirazira mu migani y’Imigenurano na ‘Wet under the Rainbow’.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amasomero y’abaturage 70, Inteko y’Umuco igaragaza ko ingoro eshanu mu umunani zifite amasomero.

Mu mutungo w'Inkoranyabitabo y'Igihugu kandi harimo Ibinyamakuru birimo Imvaho, Ingabo n'ibindi
Mu mutungo w'Inkoranyabitabo y'Igihugu, igitabo cya Kera kirimo ni Inganji Kalinga cya Alexis Kagame kimaze imyaka irenga 80
Intebe y'Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, batangiye gushyira ibitabo mu buryo bw’amajwi kugirango bisomwe kurushaho