Iki gitabo cyamurikiwe kuri Brioche ku Kacyiru ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mata 2017, gikubiyemo byinshi bishimangira ibyiza bitatse u Rwanda ndetse n’umuco gakondo uranga abarutuye.

Uwase Dominique Alonga wanditse iki gitabo afatanyije n’Umunyamerika Kelly Burke yatangaje ko hakenewe inkuru zijyanye n’ubuzima Abanyarwanda babamo, bahita basobanukirwa kandi zikabasigira isomo.

Yagize ati “Twifuza ko Abanyarwanda bisanga mu bitabo byandikwa kandi bakumva ko na bo bibareba aho gusoma ibyo mu bihugu byo hanze; akenshi usanga havugwamo inyamaswa baba batarabona cyangwa abana babona inkuru zishushanyije zikabatera ubwoba kuko ibirimo batabizi.”

Asobanura impamvu yanditse iki gitabo yagize ati “Ni igitabo cyiza cyerekana ibyiza byo mu Rwanda aho hakubiyemo amashusho y’ibigize igihugu ndetse n’icyo bisobanuye.”

Muri iki gitabo kandi cyasobanuriwe abitabiriye umuhango wo kukimurika harimo zimwe muri gahunda za leta nko gukora Umuganda, uba mu cyumweru cya nyuma cya buri kwezi, uhagarariwe n’inyuguti ya ‘U’.

Hassan Kibirango, umwe mu bitabiriye iki gikorwa yabwiye IGIHE ati “Iki gikorwa nagikunze cyane kuko nabonye cyitabiriwe n’abantu benshi kandi ibi binyereka ko abantu batangiye gushyigikira ibyandikirwa hano iwacu ndetse biranashimishije kubona ko hari abanditsi benshi b’Abanyarwanda.”

Hassan yakomeje agira ati “Iki gitabo ni cyiza cyane kuko uretse kuba kigisha abana inyuguti bazakoresha mu myandikire, kinabigisha n’amateka y’igihugu cyabo.”

Malinka Sikubwabo, umwe mu bagize 'Imagine We Rwanda', inzu yandika ikanasohora ibitabo ikuriwe na Uwase Dominique Alonga yagize ati “Iyi ni intangiriro kuko dufite byinshi kandi byiza biri mu nzira. Mu mezi abiri ari imbere tuzaba twasohoye n’ikindi gitabo.”

Igitabo ABC’s of Rwanda gifasha by'umwihariko abakiri bato gukurana umuco wo gusoma no kumenya igihugu mu buryo bwimbitse; kiri gucururizwa mu nzu zigurisha ibitabo mu Mujyi wa Kigali.

Igitabo cyiswe “ABC’s of Rwanda” cyamuritswe ku mugaragaro
“ABC’s of Rwanda” ni igitabo kigaragaza ubwiza bw'ibitatse u Rwanda
Abana benshi bishimiye igitabo  “ABC’s of Rwanda”
Iki gikorwa cyitrabiriwe  n'abantu b'ingeri zose
Managing Director wa Brioche (hagati), ahabereye igikorwa cyo kumurika iki gitabo
Dominique Alonga wanditse iki gitabo yatangaje ko hakenewe inkuru zijyanye n’ubuzima bw'Abanyarwanda

Iki gikorwa cyabereye ku nyubako ya Brioche ku Kacyiru
Hassan Kibirango yatangaje ko iki gitabo kigisha abana inyuguti bazakoresha mu myandikire n’amateka y’igihugu cyabo