{Itorero ADEPR, Paruwasi ya Remera, ryateguye igiterane cy’minsi itandatu cyongera kwibutsa imbaga y’abategereje gutaha ijuru ko Yesu ari bugufi aho hazagarukwa ku bimenyetso byo kugaruka kwe birimbanije.}

Iki giterane cy’insanganyamatsiko igira iti “…… Icyimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe? Matayo 24:3”, kizatangira ku wa Mbere tariki 18 kugeza ku ya 23 Kanama 2014.

Byitezwe ko iki giterane kizaba cyitabiriwe n’abahanzi nka Alexis Dusabe, Isaie Uzayisenga, Frere Manu na Tatient Titus.

Muri ibi bitaramo by’indirimbo n’ijambo ry’Imana bizajya bitangira buri munsi guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri ADEPR ya Remera kandi, hazaba harimo korari Amahoro, Elayono, Abahetsi, Ababibyi na Besareli zose zo kuri ADEPR Remera.

Abigisha bazajya basimburana umunsi ku munsi, ni Rev. Pasiteri Jean Jacques Karayenga, Pastor Desiree Habyalimana, Pastor Uwambaje Emmanuel, Ev. Gatera, Mr. Deo Mujiji na Ev, Celestin.

Abigisha bazagaruka ku mirongo itandukanye ya bibiliya yerekana bimwe mu bimenyetso bibanziriza kugaruka kwe: “Mumenye ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe birushya” 2 Timoteyo 3:1…