Cyabereye muri Stade Amahoro, hashimwa ku rugendo rw’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe no kurebera hamwe aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.
Abahanzi batandukanye bakunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Ben na Chance, Chryso Ndasingwa, Christian Irimbere, Josh Ishimwe, Bosco Nshuti na Prosper Nkomezi, Ambassador Choir, Jehovah Jireh n’abandi basusurukije abakunzi babo bitabiriye icyo giterane.
Guverinoma y’u Rwanda yashimye ubufatanye bw’amadini mu iterambere ry’u Rwanda, imibereho myiza no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimangiye ko u Rwanda rutazigera rujenjekera amadini yigisha inyigisho ziyobya Abanyarwanda.
Mu buryo bw’incamake IGIHE yakusanyije amafoto y’intoranwa yaranze icyo gitaramo cyitabiriwe n’abatari bake.



































































































Amafoto: Kwizera Herve





Loading comments...
Tanga igitekerezo